Inkotanyi cyane
dusangire amakuru ku gihugu cyacu dukunda maze twubake uRwanda twifuza
Harya ubwo hari isano hagati ya Uburengerazuba n'Amajyepfo?
Any way amatora mu Rwanda aregereje
https://chat.whatsapp.com/BhmlKaXhtktI2EfW5IsJFk
Amakuru yose yo kugura no kugurisha ibintu byose ushaka
A Litle money WhatsApp Group Invite
Salute !
Hari hashize igihe tutaganira
Narinaragiye gutembera mu mijyi itandukanye y'uRwanda gusa icyo nabonye nuko uRwanda rumaze gutera imbere pe iyo ubirebeye mu bikorwaremezo
Ikibazo ni ese abanyarwanda bose mubona basa n'ibikorwa byabegerejwe cg byarabasize ?
Mbabajwe nuko ngarutse ntabashije gukora iki kigerereranyo
Ntabwo nshyigikiye uruhande urwo arwo rwose mu bushotoranyi bushyira ubu*ima bw'abaturage mu kaga hagati y'uRwanda na DRC pe.
Ariko tuve mu mvugo za politiki mwe mubona ari ikihe gihugu gishotora ikindi?
Hakorwa iki se ngo ubu bushotoranyi bushire
Intambara irasenya ntiyubaka
Bamwe bati "muzaba mureba ikihishe inyuma y'igabanuka ry'amasaha y'akazi mu Rwanda "
Gusa jye mbona byose byaratewe nuko abanyarwanda bamaze gutera imbere nta mpamvu yo gukomeza kuvunika dukora amasaha y'ikirenga
Ibi ndakeka mbihuriyeho na benshi
Munyihanganire kubaza iki kibazo
Ese mu Rwanda ni ibintu byahenze cyangwa n'ifaranga ry'uRwanda ryataye agaciro?
Byatangiye tubwirwa ko biterwa n'intambara yo muri Ukraine ariko se dodo imbwija n'inyabutongo nabyo bituruka hanze y'igihugu?
Ubu*ima burahambaye kdi n'imvugo za politiki ziba zihambaye
ITANGAZO KUBIFUZA KINJIRA MU NGABO Z'URWANDA
Amahirwe kuri wowe wifuza gukora muri RIB
https://www.rib.gov.rw/index.php?id=389
Itangazo kubifuza akazi ko gukora muri RIB hari imyanya myinshi
"He is not heavy he is my brother" let's this be our motto
Mwiriwe bakunzi b' ! Abantu bamaze iminsi batubaza impamvu tutababwiye ku kongezwa umushahara kwa mwarimu twanze kubitindaho kuko ni ibisubizo kuri mwarimu wenda twavuga ku cyihishe inyuma y'iri yongezwa kuko nabonye ababizi bose baryumyeho
Hari abari gutekereza ko byatewe no kuba hari abanyazimbabwe basaga 400 bazaza gukorera mu Rwanda umwaka utaha baka batari gukorera amafaranga mwarimu yahembwaga ngo bishoboke bagahitamo kuzamura mwarimu mbere y'uko bahagera nk'uko bigaragara ku rubuga ntangazamakuru rwa BBC
Reka tubiganureho muri comment
Turi inkotanyi cyane
Ariko ibi bintu by'ubusahu*i bwemewe na reta buzarangira ryari? Abantu benshi basabira mwarimu ko yakongererwa umushara kuko uwo ahembwa ni intica ntikize ibaze nawe umushahara utagura ijerekani imwe y'amavuta yo guteka.
Ikibazo kuri jye mbona atari umushahara muto ahubwo ni ibitiyo biba biwutegeruje ngo biwusamire hejuru utaragera kuri mwarimu
Nawe tekereza kumva ngo mwarimu akatwa amafaranga yo gukodesha inzu abamo kandi ngo buriya abarimo bose bacumbitse ku ishuli nyamara turabazi kuko twe duturanye nabo inkweto zabahengamiyeho kubera urugendo bakora buri gitobdo na buri mugoroba bajya cg bava kwigisha
Ikinfi kivabaje nuko ngo mwarimu wese mu Rwanda akatwa amafaranga ya transport nyamara hari n'ibigo biri aho n'uwifitiye igari atabona nsho arinyuza
Leta ko nunva ngo ni umubyeyi abantu bakora ibi baba ari uburwayi bwateye iyo leta twita umubyeyi?
Noneho haje ikitwa umwaalimu sacco kiza ari agahebuzo aho nta mwarimu numwe u*i umushahara ahembwa nyiriziba abarimu bavugako umushagara wabo uhindagurika nta narimwe bafata amafaranga angana
Kuri iki kibazo haniyongeraho ko hari n'abarimu bahembwa mu bice bibiri urugero akabona 40000 bwacya kabiri akaboba 6000 kdi hose bakamukata 600 yo kuba akoresheje uwo mwalimusacco
Harya aka karengane kazatuma iryo reme ry'uburezi twifuza rigerwaho? Cyangwa twikomereze ryategeko ry'igenamajwi ngo
e ihinduka o iyo mwarimu adahawe agaciro maze icyari uburezi kigahinduka uburozi igihugu kikuzura injiji zize
RWANDA NDAGUTABARIJE bikomeje uku nta ejo hawe mbona
"Adhan yabaye urusaku gute"
Mwiriwe! Kera tukiga primary twize amako y'ijwi(son) maze mwarimu wacu wari u*i ubwenge ubanza nubu ntawumuhiga kuri jye aratubwira ati"habaho amako 2 y'ijwi ariyo son significatif =ijwi rifite ubusobanuro cg ubutumwa ritanga na son bruit= urusaku"
Ibi twarabifashe turabisobanukirwa nyuma y'imyaka isaga makumyabiri police irabihinduye iti "adhan ni urusaku"
Ikibazo nkibyumva nibajije ni
1.adhan ni urusaku kuko ari ijwi ridafite ubusobanuro?
2.adhan ni urusaku kuko nta butumwa itanga?
Nubwo ari iterambere sinakwibagirwa ikaramu ngo nuko mfite computer
Nubwo ari iterambere sinakwibagirwa ko nubwo ntari umu islaam najyaga byuka ngo njye ku ishuli ari uko numvishe aba islam batoye adhan
Ba islam nshuti zange ni ukuri ndabashimira adhan yanyu yaramfashije
Mwanzinduye kenshi ntagira iraha yo kumenyesha aho igihe kigeze
Muraho! Umunsi mwiza w'intwari z'igihugu
Uko mubibona mubona abantu bose bari mu cyiciro cy'intwari bari bakwiye kujyamo cgg hari abo ibona birengagijwe nabo bari bakwiye gushyirwa mi ntwari?
Nongeye gusuhuza abantu mwese duhurira kuri page ya inkotanyi cyane. Kuri ubu tugiye kujya tunyuza ibiganiro byacu kuri YouTube Chanel yacu nizereko tuzahahurira
gutinya imana cyane bigabanya ubusabane mugirana nayo bityo mukayitirira ibidasobanutse byose ngo niyo yabigennye
kubaka igihugu kwiza ntabwo ari ugufata itafari ukarigereka kurindi oya rwose ahubwa ni ugufata itafari rishobora kuzatuma n'andi matafari agwa ukarikuramo ukarimenagura
iyo ubonye abantu babuze ingingo z'imibiri yabo mu rugamba rwo kubohora igihugu bakaba ntacyo bafashwa mu bu*ima bwabo bwa buri munsi ibitekerezaho iki? ese ntibyaba ari nko gucanisha umugini w'isuka wahingishije ibyo utetse?
Mwaramutse! Ndagirango nongere nibutse abantu mwese ko n'ibi bizashira
Muraho! ndagirango mumfashe gusobanukirwa amakuru umuntu atanga kuri RIB agenderwaho mu gukurikirana abanyabyaha ?
nonese bariya bantu berekana ngo bakoze ubutubu*i biba aribyo koko cyangwa baratubeshya
umuntu yahamagaye nimero yange ambwira ngo natsindiye amafaranga ngo ariko kugirango nyabone nimwoherereze 70,000frw nahise mpamagara RIB gusa gusa igisubizo bampaye cyaransekeje pe
umukobwa w'ijwi ryiza ati " abandi babasaba ibihumbi magana none wowe bagusabye mirongo irindwi "
kuva uwo munsi nibaza niba ibivugwa ari ukuri cyangwa ni ukwitaka
Mwiriwe! harya ngo ruswa yaracitse? ubu se ibi twabisobanura dute
mu murenge wa Nyarubuye umunyamabanga nshyingwabikorwa agire atya ateme itabi ry'abaturage ngo ntibemerewe kurihinga
umwe mu bangirijwe yagejeje ikibazo cye ku karere hanyuma uwo mu executive acibwa ibihumbi magana atatu yashumushhijwe uwo mugore wenyine abandi barihanagura
ikibabaje nta nkurikizi uwo muyobozi yagize kuko no kugera magingo aya aracyari mu murimo aho abaturage yabagize ibikange ngo yababwiye ko kubayobora ari ukubinana ku gakanu kandi ko ntacyo babihinduraho kuko batazi uwamushyizeho
nonese aha ntakibyihishe inyuma?
Muraho! Abagabo basabye ikiruhuko nk'icyo baha abagore babyaye kingana n'amezi 3 byarantangaje ngo nabo burya bagira ibise
n'inteko ishinga amategeko yemeje uwo mushinga hhhhhhh
nkiri guseka umuntu andya akara ati abagabo babisabye ni babandi bikundira agasobanuye kandi bararangije kaminduza yemwe no mundimi aho baba basobanurirwa n'abana bacikirije amashuri bakirangiza umwaka wa mbere w'ayisumbuye urugero nka...
nsigaye nirinda ko hari uwamenya ko nize kuko umugani uvuga ngo injiji mbi ni izize wahindutse ngo abize nibo njiji
ariko niba muri 2020 hatangiye gusohoka film z'ikinyarwanda zisobanuye mu kinyarwanda bivuze ko twatangiye igisekuru gishya ubwo 2050 abagabo bazajya batwita babyare bahabwe ikiruhuko barikwisabira hhhhhh
Maj.Gen Paul Kagame yagize ati niba abo urwana nabo uvuga ko ari abajura nawe ukaba wiba itandukaniro rituma urwana ryaba ari irihe
ariko ndibaza ngo kuki bavangira imigambi mwiza perezida wacu yarafite twavuga se ko habayeho kudohoka?
nawe reba utanga amafaranga ya mituel de sante ariko ugera kwa muganga nyuma ya consutation woherezwa kwigurira imiti muri pharmacy
amakuru atugeraho avuga ko imiti ihenze ikurwa muri pharmacy z'uturere agashyirwa mu zigenga maze umuturage akanyunyuzwa
ariko se ibi perezida arabizi ko numva ngo urwanda ni ruto?
hanyuma se RIB namwe ntacyo mubiziho?
reka nibwirire wacu ni ukuri barakuvangira ya migambi yawe barayangije sinsi niba bashaka kuba nka babandi wababujije
; abajijwe ku bwicanyi bumaze iminsi bukorwa na polisi y'igihugu ukajya kumva ukumva ngo polisi yarashe umuntu wageragezaga gutoroka gereza ahita apfa cyangwa ngo polisi yarashe umuntu wari wasinze ingoma ahita apfa nibindi
president Paul Kagame yavuze ko ibyo bitakwitirirwa polisi y'igihugu ko bireba umupolisi wabikoze akaba ariwe ukurikiranwa ku giti cye
ibi ariko sinzi niba bidafite aho bihuriye n'ijambo H.E Paul Kagame yigeze kuvuga agira ati "hano mu Rwanda dufite butabera bwubahiriza amategeko ariko dufite n'ubundi butayubahiriza ....."
ariko se ibintu twumva mu itangazamakuru byose niko biba byagenze ? cyangwaaaaa aaah ?
muraho nkotanyi cyane! ibi mubona bizakemuka gute?
iki kibazo noneho kirareba isi yose
ahantu henshi ku isi bagerageza gutanga ubutabera gusa hari igice cy'abantu batajya bahabwa ubutabera mbega bagomba kurenganywa n'amategeko ku isi yose none waba abarimo wabyifatamo ute?
abo bantu se ni bande?
abo bantu ni abantu bafatwa bakekwaho ibyaha runaka bagafungwa ku va ku munsi umwe kugeza ku myaka runaka hanyuma imanza zabo zacibwa ugasanga babaye abere nuko bagafungurwa bagataha nyamara ntibishyurwe inyishyu y'iminsi yose ishize bafungiwe ubusa
ngaho nawe tubwire aba bantu ubutabera bwabo bazabuhabwa ryari nande?
ese wisanze muri aba bantu wabyakira ute cyangwa wabyitwayemo ute niba byarigeze kukubaho?
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Telephone
Website
Address
00250
Nyamirambo
Kigali
Am poem writer court creater.....and I don't believe in work i believe in hard work
Mr Yummy's
Kigali
We provide quick and delicious flavoured crisps,, contact us for more and orders