Dusengere Hamwe

Dusengere Hamwe

You may also like

Jye na Yesu Ministry
Jye na Yesu Ministry

Amasengesho ni akabando ko kugenderaho mu bu*ima bwacu bwa buri munsi, dusengere hamwe kugirango tuzakomeze no gusangira ibyiza biyakomokaho...

26/10/2023

NOVENI YA MARIYA UPFUNDURA AMAPFUNDO

Noveni ya Maria upfundura Amapfundo.

Ubishoboye ucana bougie ihawe umugisha.
Amibukiro akorwa hakurikijwe iminsi y'icyumweru ku buryo bukurikira:
Kuwa mbere no kuwa gatandatu amibukiro yo kwishima
Kuwa kabiri no kuwa Gatanu amibukiro y' ishavu
Kuwa gatatu no ku Cyumweru Amibukiro y'ikuzo
Kuwa kane amibukiro y'urumuri

1) Gukora ikimenyetso cy’umusaraba
2) Kuvuga isengesho ryo kwicuza ibyaha, gusaba imbabazi, cyane cyane gufata icyamezo cyo kutongera kubisubira
3) Kuvugaamadizeni 3 ya mbere y’ishapule
4) Gusoma igisabisho cy’umunsi(buri munsi ufite isengesho ryawo guhera ku munsi wa mbere kugeza kuwa cyenda)
5) Kuvuga amadizeni abiri akurikira(igice cy’ ishapule gisigaye)
6) Kurangiza uvuga isengesho rya Mariya upfundura amapfundo
7) Gukora ikimenyetso cy’ umusaraba
Ikitonderwa: Kuri buri pfundo ry ubu*ima bwacu, dukora noveni imwe, buri pfundo rero rigomba gukorerwa noveni ukwaryo!

Isengesho ryo kwicuza ibyaha

Mana yanjye, ndicuza cyane ko nagucumuyeho, kubera ubwiza bwawe n’uburyo wanga icyaha. Mfashe icyemezo cyo kutongera kugucumuraho no kwisubiraho mbifashijwe n’inema zawe.

Isengesho rya Mariya upfundura amapfundo

Mariya mubyeyi w’isugi, mubyeyi w’urukundo rwiza, Mubyeyi utarigeze utererana umwana umwitabaje, Mubyeyi ibiganza bikora ubutitsa bikorera abana bawe ukunda cyane, ibiganza byawe bikoreshwa n’urukundo rw’Imana hamwe n’impuhwe zidashira zisendereye umutima wawe, hindukira unyerekezeho amaso yawe yuzuye impuhwe n’urukundo. Reba isanduku y’amapfundo apfukiranye ubu*ima bwanjye. U*i ukwiheba kwanjye, n’ububabare mfite. U*i uburyo iri pfundo rinziritse. Mariya , Mubyeyi Imana yashinze gupfundura amapfundo yo mu bu*ima bw’abana bawe, nkuhereje umugozi w’amapfundo yo mu bu*ima bwanjye mu biganza byawe. Nta numwe yawe na sekibi, wabasha gukura uwo mugozi mu biganza byawe byuzuye impuhwe. Mu biganza byawe, nta pfundo na rimwe ridashobora gupfundurwa. Mubyeyi ufite ububasha, kubera inema zawe nyinshi, no kubera ububasha bwabwe bw’umuvugizi iruhande rw’umwana wawe Yezu , umucungunzi wanjye, akira uyu munsi iri pfundo……(kurivuga niba bishoboka). Kugirango Imana Iheshwe Ikuzo ngusabyae kuripfundura , kandi ukaripfundura kuri ubu n’iteka ryose.
Ndakwiringiye. Ni wowe wenyine muhoza Imana yampaye, ni wowe ukomeza imbaraga zanjye zijegajega, ni wowe mukiro w’ubukene bwanjye ni wowe unkura mu bimbuza byose kugumana na Kristu. Umva uguhamagara kwanjye, menya, undagire kandi undinde. Uri ubuhungiro bwanjye butajegajega. „Mariya upfundura amapfundo“, unsabire.
Umunsi wa mbere

Mubyeyi mutagatifu nkunda cyane, Mariya mutagatifu, wowe upfundura amapfundo abuza ubuhumekero abana bawe, ndamburira ibiganza byawe byuzuye impuhwe. Nguhereje uyu munsi iri pfundo ……(kurivuga), hamwe n’ ibibi byose biriturukaho byuzuye mu bu*ima bwanjye. Nguhaye iri pfundo rimbuza amahoro, rikantera kubabara kandi rikambuza rwose, kwifatanya nawe hamwe n’umwana wawe Yezu, umukiza wanjye. Nje ngutakambira „Mariya upfundura amapfundo“, kuko nkwizeye kandi nkaba nzi yuko utigeze utererana umwana w’umunyabyaha ugutakambira ngo umufashe. Nemera ko ushobora gupfundura iri pfundo kuko Yezu aguha ububahsa bwose. Nizeye ko uzemera gupfundura iri pfundo kubera ko uri umubyeyi wanjye. Nzi yuko uzabikora kuko unkunda urukundo rumwe nk’urw’Imana: Urakoze Mubyeyi wanjye nkunda cyane. „Mariya upfundura amapfundo“, unsabire.
Ushakisha inema azazikura mu biganza bya Mariya.

Umunsi wa kabiri

Mariya, mubyeyi nkunda cyane, soko y’ingabire zose, umutima wanjye nywukwerekejeho uyu munsi. Nemeye ko ndi umunyabyaha, kandi ko nkeneye ko umfasha. Kubera ukwikunda kwanjye, inzika zanjye, kutagira ubuntu kwanjye no kwibona kwanjye, nasuzuguye kenshi ingabire undonkera. „Mariya upfundura amapfundo“, Ndagarutse uyu munsi, kugirango unsabire ku mwana wawe Yezu ubutungane bw’umutima, kumvira, gucisha bugufi no kwizera. Uno munsi ndawubaho mu butungane bw’umutima, kumvira, gucisha bugufi no kwizera. Ndabikora mbigutura nk’ikimenyetse cy’urukundo ngufitiye. Nongeye kuguhereza mu biganza byawe iri pfundo……(kurivuga), rimbuza kugaragaza ikuzo ry’Imana. „Mariya upfundura amapfundo“, unsabire.
Mariya yaturaga Imana buri kanya k’umunsi we.

Umunsi wa gatatu

Mubyeyi muvugizi, mwamikazi w’ijuru, Wowe ibiganza byawe byakira kandi bigatanga ubukire bwose bw’umwami, nyerekezaho amaso yawe yuzuye impuhwe. Nkushyize mu biganza iri pfundo ryo mu bu*ima bwanjye …………. Inzika zose, n’imyifatire yose ritera mu bu*ima bwanjye. Ngusabye imbabazi, Mana Data, kubera amakosa yanjye. Mfasha kubabarira abantu bose bateye ku bushake cyangwa batabishaka iri pfundo. Ni mu bwitange bwanjye uzabasha kuripfundura: Imbere yawe, Mubyeyi nkunda, no mu izina ry’umwana wawe Yezu umukiza wanjye, wababajwe cyane kandi akamenya kubabarira, mbabariye aba bantu……….nanjye kandi ndibabariye, ubu n’iteka ryose. Urakoze, „Mariya upfundura amapfundo“, gupfundura mu mutima wanjye ipfundo ry’inzika, hamwe n’iri ipfundo nguherejke ubu. Amina. „Mariya upfundura amapfundo“, unsabire. Ushaka ingabire wese yegera Bikira Mariya.

Umunsi wa kane

Mariya mutagatifu mukundwa, wowe wakira abagushaka bose, ngirira impuhwe. Nguhereje mu biganza byawe iri pfundo…….rimbuza kugira amahoro, rikagagaza roho yanjye, rikambuza kugera ku Mana yanjye no kuyikorera mu bu*ima bwanjye. Pfundura iri pfundo riri mu bu*ima bwanjye, ndakutakambiye mubyeyi wanjye. Unsabire kuri Yezu ankirize ukwemera kwanjye kugagazwa n’amabuye yo muri uru rugendo, Gendana nanjye, mubyeyi nkunda, kugirango nige ko ayo mabuye ahubwo ari inshutu zanjye, ndeke guhora nitotomba kandi nige gushima Imana buri kanya k’ubu*ima bwanjye, no guhora nseka nishimye nzi neza ko niringye byuzuye ububasha bwawe. „Mariya upfundura amapfundo“, unsabire.
Mariya ni izuba, kandi isi yose yota ku mirasire y’ubushyuhe bwaryo.

Umunsi wa gatanu

Mubyeyi upfundura amapfundo, ugira ubuntu kandi ukaba usendereye impuhwe, nje nkugana kugirango nongere kandi na none kuguhereza mu biganza byawe iri pfundo…… Ndagusaba, ubuhanga n’ubushishozi buturutse ku Mana kugirango nkoreshwe n’urumuri rwa Roho mutagatifu maze mbashe gustinda ingorane zose. Nta numwe wigeze akubona urakaye ahubwo amagambo yawe ahora yuzuye iteka imbabazi n’urukundo bigatuma ubonekamo umutima w Imana. Nkiza ubugome, umujinya, n’urwango iri pfudo ryazanye mu bu*ima bwanjye. Mubyeyi nkunda cyane, mpa ukwihangana nk’ukwawe, ubuhanga n’ubushishozi nk’ubwawe, kandi umpe kwiga gutekereza kuri byose mu bwitonzi mu mutima wanjye. Maze nk’uko wabigize ku munsi Roho mutagatifu yamanukiye mu mitima y’intumwa, unsabire kuri Yezu kugirango nuzure bundi bushya mu bu*ima bwanjye Roho Mutagatifu. Roho Mutagatifu, manukira kuri jye. „Mariya upfundura amapfundo“ unsabire.
Mariya akize mu bubasha iruhande rw’Imana.

Umunsi wa gatandatu

Mwamikazi w’impuhwe, nongeye kuguhereza iri pfundo………. Ry’ubu*ima bwanjye, kandi ngusabye umutima u*i kwihangana igihe ugipfundura iri pfundo. Nyigisha kwihangana numva ijambo ry’umwana wawe, kwihana, no kwakira Yezu kandi ugumane nanjye. Tegura umutima wanjye kugirango uzahimbazanye n’abamarayika ingabire urimo kundonkera ubu. „Mariya upfundura amapfundo“, unsabire.
Uri mwiza uri umu*iranege Mariya, nta bwandu na bumwe bwigeza bugukora.

Umunsi wa karindwi

Mubyeyi mutagatifu rwose, nje nkugana uyu munsi, ndagutakambiye ngo upfundure iri pfundo….. mu bu*ima bwanjye kandi unkize imitego yose ya sekibi. Imana yaguhaye ububasha bunini kuri sekibi yose. Kuva ubu nanze sekibi, n’ibyo twagiye duhuriraho byose. Ndanguruye ijwi mvuga ko Yezu ari we mukiza wanjye wenyine, Umwami wanjye kandi Imana yanjye yonyine. „Mariya upfundura ama pfundo“ ndagusabye, honyora umutwe wa sekibi. Shwanyaguza imitego yatumye iri pfundo rivuka mu bu*ima bwanjye. Urakoze Mubyeyi nkunda cyane. Mana nyoza kandi umbohore na maraso yawe! „Mariya upfundura amapfundo“, unsabire.
Uri ikuzo rya Isilayeli, uri icyubahiro cy’umuryango wa isilayeli

Umunsi wa munani

Mubyeyi w’Imana, Mubyeyi w’isugi, wowe usendereye impuhwe, girira impuhwe umwana wawe upfundure iri pfundo ….. mu bu*ima bwanjye. Nkeneye ko unsura nk’uko wasuye Elisabeti. Unzanire Yezu kugirango anzanire Roho Mutagatifu. Nyigisha gukora ibikorwa by’ubutwari, ibyishimo, gucisha bugufi , kwemera, kandi nka Elisabeti undonkere kuzura Roho mutagatifu. Ndashaka ko umbera mama, umwamikazi n’inshuti. Nguhaye umutima wanjye, n’ibyange byose: urugo rwanjye, umuryango wanjye, ibyange byose ibyo mfite muri jye n’ibitandiho. Ndi uwawe ubu n’iteka ryose. Nshyiramo umutima wawe kugirango mbashe gukora ibyo Yezu ansaba byose gukora. „Mariya upfundura amapfundo“, unsabire.
Tugende, twuzuye ukwemera, tugane intebe y’ingabire.

Umunsi wa cyenda

Mubyeyi Mutagatifu rwose, muvugizi wacu, wowe upfundura amapfundo, nje uyu munsi kugushimira ko wemeye gupfundura iri pfundo ……………mu bu*ima bwanjye. U*i imibabaro rintera. Urakoze mubyeyi mama wanjye kumisha amarira yanjye mu mpuhwe zawe. Urakoze kunyakira mu maboko yawe no kumfasha kwakira indi ngabire y’Imana. „Mariya upfundura amapfundo“, Mubyeyi wanjye nkunda rwose, ndagushimira ko upfundura amapfundo yo mu bu*ima bwanjye. Mfubika mu gishura cy’urukundo rwawe, ngumana undinde, murikira n’amahoro yawe. „Mariya upfundura amapfundo“, udusabire.

Dusengere Hamwe

26/05/2021

𝗜𝗦𝗘𝗡𝗚𝗘𝗦𝗛𝗢 𝗥𝗬'𝗜𝗞𝗢𝗥𝗔𝗡𝗜𝗥𝗢 𝗥𝗜𝗩𝗨𝗚𝗪𝗔 𝗜𝗚𝗜𝗛𝗘 𝗖𝗬'𝗨𝗠𝗨𝗧𝗜𝗡𝗚𝗜𝗧𝗢 𝗪'𝗜𝗦𝗜.
Nyagasani Mana yacu, Wowe waremye isi ukayiha igitereko gihamye, humuriza abakutse umutima, ugirire ibambe abakwiyambaza, kugira ngo numara gucubya impagarara dutewe n'umutingito w'isi, duhimbazwe n'ineza utugirira ubudahwema, tugukorere tugushimira kandi twizigiye ubuvunyi bwawe.
Ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe n'Umwami wacu, Imana mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu.

𝑨𝒎𝒊𝒏𝒂.

- 𝐃𝐮𝐬𝐞𝐧𝐠𝐞𝐫𝐞 𝐡𝐚𝐦𝐰𝐞.

27/04/2021

𝗡𝗬𝗔𝗚𝗔𝗦𝗔𝗡𝗜 𝗡𝗬𝗜𝗥'𝗜𝗠𝗣𝗨𝗛𝗪𝗘

Nyagasani Nyir’impuhwe, Kiliziya yawe uyihe ihirwe; abo muri iki gihugu bose, n’abacu, n’abatugirira neza; ndetse n’abatwanga ubakize, abadutegeka bose ubarinde, Abanyarwanda bataku*i ubahe kukwemera; abahakanyi n’abanyabyaha bakuyoboke, abatunganye ubakomeze, abari mu rugendo ubasohoze ubuhoro, aboro n’indushyi ubatunge, abababaye n’abagiye gupfa ubakize; maze abapfuye bakiri mu Isukuriro ubacyure iwawe, nanjye undinde muri iri joro n’igihe nzapfira nzapfe nkwizera.

𝘼𝙢𝙞𝙣𝙖.

- 𝑫𝒖𝒔𝒆𝒏𝒈𝒆𝒓𝒆 𝒉𝒂𝒎𝒘𝒆

23/04/2021

𝗜𝗦𝗘𝗡𝗚𝗘𝗦𝗛𝗢 𝗥𝗬𝗢 𝗞𝗨𝗕𝗬𝗨𝗞𝗔

Mana yanjye, ndagusenga nguhaye umutima wanjye noye kugucumuraho uyu munsi, ariko nawe wirirwe unyiragiriye. Nyagasani, ingabire ziri mu masengesho ngiye kuvuga uyu munsi, n’izindi ziri mu byo nza gukora, si izo nzi, si n’izo ntazi, ungirire ubuntu nzibone zose.

𝑨𝒎𝒆𝒏.

- 𝐃𝐮𝐬𝐞𝐧𝐠𝐞𝐫𝐞 𝐡𝐚𝐦𝐰𝐞

19/03/2021
25/02/2021

𝗬𝗘𝗭𝗨 𝗨𝗚𝗜𝗥𝗔 𝗨𝗕𝗨𝗣𝗙𝗨𝗥𝗔 𝗡’𝗜𝗠𝗜𝗖𝗢 𝗠𝗬𝗜𝗭𝗔.

Dore mpfukamye imbere yawe, ndagusaba nkomeje cyane, mpera umutima kukwemera, kugukunda no ku Kwizera, umpe no ku*irana n’ibyaha nakugiriye, no gukomeza inama yo kutazabisubira . Iyo ntekereje ibikomere byawe uko ari bitanu, bintera agahinda nkumva ngukunze cyane, nkibuka n’ibyavuzwe na Dawudi umuhanu*i ati “ Barebye ibiganza n’ibirenge byanjye baratobora, amagufwa yanjye yose barabara.”

𝘼𝙢𝙞𝙣𝙖.

-𝑫𝒖𝒔𝒆𝒏𝒈𝒆𝒓𝒆 𝒉𝒂𝒎𝒘𝒆.

24/02/2021

𝗜𝗕𝗜𝗦𝗜𝗡𝗚𝗜𝗭𝗢 𝗕𝗬𝗢 𝗞𝗪𝗜𝗬𝗔𝗠𝗕𝗔𝗭𝗔 𝗜𝗠𝗣𝗨𝗛𝗪𝗘 𝗭'𝗜𝗠𝗔𝗡𝗔.

Nyagasani utubabarire (2)
Kristu utubabariere (2)
Nyagasani utubabarire (2)
Mpuhwe z’Imana wowe yobera rijimije ry’Ubutatu Butagatifu,
Mpuhwe z’Imana wowe ugaragaza ububasha bwayo buhanitse, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe waremye roho zo mu ijuru, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe ugenzura isi n’ikirere, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe uduha ubu*ima bw’iteka, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe uturinda ibihano twari dukwiye, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe wasakaye mu isi muri Jambo wigize umuntu, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe wagaragajwe by’umwihariko n’ibikomere bya Kristu, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe uva mu Mutima mutagatifu wa Kristu, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe ugaragarira muri Kiliziya y’isi yose, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe ugaragara mu masakaramentu matagatifu, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe uduhamagarira ukwemera gutagatifu, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe usotse kandi usendereye mu isakramentu rya Batisimu n’iry’imbabazi, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe utagira urugero mu isakramentu ry’Ubusaserdoti n’iry’Ukaristiya, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe utuma intungane zitagatifuza, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe utagatifu imitima yuje umurava, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe mizero y’abarwayi n’imbabare, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe muhoza w’imitima ifite intimba, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe mizero y’abihebye, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe uduhora iruhande, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe utumenyesha ingabire zawe, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe mahoro y’abasamba, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe uturinda umuriro w’iteka, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe worohereza roho zo mu Isukuriro turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe bwiza buhimbaza abatagatifu bose, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe banga ridahezwa ry’ukwemera, turakwiringiye.
Mpuhwe z’Imana wowe soko idakama y’ibitangaza, turakwiringiye.

V.: Imana ni inyampuhwe kandi ni nyir’ibambe, itinda kurakara kandi ikagira urugwiro (Zab 145 (144),8).
R.: Ni yo mpamvu nzaririmba impuhwe za Nyagasani ubu*iraherezo (Zab 89(88),2).

Ntama w'Imana wowe ukiza ibyaha by'abantu, Nyagasani utubabarire.
Ntama w'Imana wowe ukiza ibyaha by'abantu, Nyagasani utwumve.
Ntama w'Imana wowe ukiza ibyaha by'abantu, utugirire ibambe.

𝘿𝙪𝙨𝙖𝙗𝙚:

Nyagasani Mana, wowe ugira impuhwe zihebuje, ukagira n’imbabazi zidashira, turebane ubwuzu; maze utwongereremo ibikorwa by’Impuhwe zawe; turinde kwiheba, kabone n’iyo twaba mu magorwa akabije, ahubwo duharanire ugushaka kwawe gutagatifu, ko rukundo n’impuhwe, tubigiranye ukwizera kudahwema kwiyongera.
Tubisabye ku bwa Nyagasani Yezu Kristu, Umwami w’Impuhwe, we ufatanya nawe na Roho Mutagatifu kutugaragariza impuhwe iteka ryose.

𝐴𝑚𝑒𝑛.

-𝑫𝒖𝒔𝒆𝒏𝒈𝒆𝒓𝒆 𝒉𝒂𝒎𝒘𝒆.

21/01/2021

𝗜𝗦𝗘𝗡𝗚𝗘𝗦𝗛𝗢 𝗥𝗬𝗢 𝗞𝗪𝗜𝗭𝗘𝗥𝗔.
Mana yanjye, nizeye yuko uzagirira Yezu Kristu ukampa ingabire zawe munsi, maze ninita ku mategeko yawe ukazambeshaho iteka mu ijuru, kuko wabidusezeranyije kandi ukaba utica isezerano.

𝐴𝑚𝑒𝑛.

-𝐃𝐮𝐬𝐞𝐧𝐠𝐞𝐫𝐞 𝐡𝐚𝐦𝐰𝐞.

01/05/2020

𝗡𝗬𝗔𝗚𝗔𝗦𝗔𝗡𝗜 𝗡𝗚𝗜𝗥𝗔 𝗨𝗠𝗨𝗚𝗔𝗕𝗨𝗭𝗜 𝗪'𝗔𝗠𝗔𝗛𝗢𝗥𝗢 𝗬𝗔𝗪𝗘,

Nyagasani, ngira umugabu*i w’amahoro yawe,
Ahari urwango, mpashyire urukundo,
Ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana
Ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe
Ahari ukuyoba, mpashyire ukuri
Ahari ukujijinganya, mpashyire ukwemera
Ahari ukwiheba, mpashyire ukwizera
Ahari icuraburindi, mpashyire urumuri
Ahari agahinda, mpashyire ibyishimo.
Nyagasani,
Aho gushaka guhozwa, njye mpoza abandi.
Aho gushaka kumvwa, njye numva abandi.
Aho kwikundisha, njye nkunda abandi.
Kuko utanga ari we uhabwa
Uwiyibagirwa ari we uronka
Ubabarira, niwe ubabarirwa
Uhara amagara ye, ni we uzukira ubugingo bw’iteka.

𝑨𝒎𝒊𝒏𝒂

-𝐷𝑢𝑠𝑒𝑛𝑔𝑒𝑟𝑒 𝐻𝑎𝑚𝑤𝑒

28/04/2020

𝗜𝘀𝗲𝗻𝗴𝗲𝘀𝗵𝗼 𝗿𝘆𝗼 𝗴𝘂𝘀𝗵𝗶𝗺𝗶𝗿𝗮 𝗜𝗺𝗮𝗻𝗮 𝗶𝗯𝘆𝗶𝘇𝗮 𝗶𝘁𝘂𝗴𝗶𝗿𝗶𝗿𝗮

"Ndagushimiye Dawe, kuko ibyo byose wabihishe abakomeye n'abanyabwenge, ukabihishurira abaciye bugufi." Ndagushimiye Dawe Nyir'ubutagatifu, Muremyi n'Umugenga wa byose, ibiboneka n'ibitaboneka.

Abamalayika mu ijuru barakuramya, n'abatagatifu mu bwami baragusingiza ; utambutse kure ubwenge bwacu, nyamara ni wowe uturi hafi, ukaduhumuriza, ukanatwizeza. Uri Umubyeyi udukunda byimazeyo, kugeza n'aho uduha Umwana wawe w'ikinege ngo atubere Umukiza n'Umushumba utatu*imiza. Roho Mutagatifu ubakomokaho ni we utumurikira, agasusurutsa imitima yacu, tugakunda tukakurangamira Wowe Mana y'ukuri, Imana ikwiye kuratwa no gukundwa, Imana ikwiye gusingizwa no gushimirwa.

Singirizwa ko wadutoye mbere y'igihe, ngo uzatugabire ubugingo bw'iteka.

Singirizwa ko wumva amasengesho yacu, ukaduha n'ibidukiza byose.

Singirizwa ubugwaneza bwawe, n'impuhwe uhora utugirira. Twakwitura iki, Uhoraho, ibyiza byose dukesha ubuntu bwawe? Dufatanyije amajwi yacu n'ay'abamalayika, tuvuga tuti "Uri Nyir'ubutagatifu, Imana y'ingabo; ijuru n'isi byuzuye ikuzo ryawe. Habwa impundu mu ijuru " Amen. Alleluya.

-𝑫𝒖𝒔𝒆𝒏𝒈𝒆𝒓𝒆 𝑯𝒂𝒎𝒘𝒆.

29/03/2020

𝗜𝗦𝗘𝗡𝗚𝗘𝗦𝗛𝗢 𝗥𝗬𝗢 𝗚𝗨𝗦𝗔𝗕𝗜𝗥𝗔 𝗨 𝗥𝗪𝗔𝗡𝗗𝗔

Nyagasani, Mana yacu, uri Urumuri rw'ibihugu byose, ni wowe ubibeshaho, ukabicira urubanza, ukabikiza. Twese hamwe turakwambaza dusabira u Rwanda rwacu. Nyagasani, tugushimiye ibyo turukesha byose, kuko ari wowe biturukaho. Tugushimiye ibyiza byarwo, ubutaka bwarwo, ururimi n'amateka byarwo. Tugushimiye imico myiza y'igihugu cyacu, ubugwaneza bw'ababyeyi, umwete w'urubyiruko, imirimo y'abahinzi n'iy'abandi bose baruhira amajyambere.

Dawe, turagije u Rwanda rwacu ubuntu bwawe, ururinde, ururengere. Ha abana barwo bose ubutwari bwo kuruzamura mu mahoro, mu mudendezo no mu gushyira hamwe ; bahe kwigira inama nziza yo gushaka ikuzo ryawe, kuruta iryarwo n'iryabo.

Turasabira abategetsi n'abacamanza bacu, kugira ngo imigenzereze yabo iduhe amahoro n'ituze, mu Iyobokamana rihamye no mu bwangamugayo.

Byutsa muri twe abantu bashishoza, bataryarya, b'umurava kandi b'intwari. Ijambo ryawe n'urukundo rwawe biturinde gutandukana, bidutoze kumvikana no gushyira hamwe nk' abavandimwe.

Ha u Rwanda umubano mwiza n'amahanga ; ururinde intambara n'imidugararo yose ; uruhe guteza amahoro n'ubwumvikane mu bihugu by'Afurika n'iby'isi yose.

Murikira abakristu bose b'i Rwanda kandi ubakomeze, kugira ngo bamamaze ukuri kwawe kandi bimirize imbere ubutabera n'urukundo bya kivandimwe, bizatuma abaturage bose bakumvira kandi babona umunezero nyawo.

Mana yacu Nyir'impuhwe kandi Nyir'ibambe, kingura imitima y'abanyarwanda bose kugira ngo bamenye Yezu Kristu, Umwana wawe n'Umwami wacu, ari na we Mukiza w'amahanga yose n'uw'abantu bose.

𝗔𝗺𝗶𝗻𝗮.

-𝑫𝒖𝒔𝒆𝒏𝒈𝒆𝒓𝒆 𝑯𝒂𝒎𝒘𝒆.

25/03/2020

𝗜𝗦𝗘𝗡𝗚𝗘𝗦𝗛𝗢 𝗥𝗬𝗢 𝗚𝗨𝗦𝗔𝗕𝗜𝗥𝗔 𝗜𝗡𝗚𝗢 𝗭’𝗔𝗕𝗔𝗦𝗛𝗔𝗞𝗔𝗡𝗬𝗘

Nyagasani Mana yacu,
Watagatifuje umubano w’abashakanye,
Ubwo waremaga umugabo n’umugore,
Ukabashinga kubana no kubyara.
Mu isakaramentu ry’ugushyingirwa,
Watanze urugero rw’Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti
Wongera kugena ko umubano w’abashakanye
Ushushanya urukundo rwa Kristu na Kiliziya ye.
Turasabira ingo z’abashakanye kubana neza,
Izifite ibibazo zibonere ibisubizo muri Kristu,
No mu nama nziza z’abifuza ku*ifasha kubana neza,
Bashinga imizi mu rukundo no mu budahemuka.
Nyagasani Yezu,
Wowe warerewe mu Rugo Rutagatifu rwa Yozefu na Mariya,
Ha ingo zose ukwemera,ukwizerana n’ugukundana,
No kurera abana babo bashingiye ku Ivanjili.
Ha abashakanye gusubira kenshi ku isoko y’isezerano ry’ugushyingirwa bagiranye,
Bamenye koroherana no kubabarirana,
Kandi banabitoze abana wabahaye,
Maze bose bashimishwe no gusabana mu rukundo rwawe.
Nawe Bikiramariya na Yozefu batagatifu,
Mudusabire kandi mumurikire ingo zacu,
Zose zirangwe n’ubusabanira-Mana.
Ibyo tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.

𝗔𝗺𝗶𝗻𝗮.

-𝑫𝒖𝒔𝒆𝒏𝒈𝒆𝒓𝒆 𝑯𝒂𝒎𝒘𝒆.

23/03/2020

𝗜𝗦𝗘𝗡𝗚𝗘𝗦𝗛𝗢 𝗥𝗬𝗢 𝗚𝗨𝗦𝗔𝗕𝗜𝗥𝗔 𝗔𝗕𝗔𝗧𝗪𝗔𝗡𝗚𝗔

Mana y'urukundo n'amahoro,
abatwanga bose ubakize ibyago byabo,
natwe ariko uturinde imitego y'inzangano,
kubacira urubanza no kubifuriza nabi,
ahubwo uduhe kwigorora no kubana gikristu.

𝗔𝗺𝗶𝗻𝗮

-𝑫𝒖𝒔𝒆𝒏𝒈𝒆𝒓𝒆 𝑯𝒂𝒎𝒘𝒆.

21/03/2020

𝗜𝗦𝗘𝗡𝗚𝗘𝗦𝗛𝗢 𝗥𝗬𝗢 𝗚𝗨𝗦𝗔𝗕𝗜𝗥𝗔 𝗔𝗕𝗔𝗥𝗪𝗔𝗬𝗜

"Nyagasani Mana yacu, washatse ko Umwana wawe w'ikinege yigerekaho imibabaro yacu, ugira ngo wereke abantu agaciro k'ububabare n'ako kwiyumanganya; gira impuhwe wumve amasengesho tuvuga dusabira abavandimwe bacu barwaye. Maze abazahajwe n'ububabare, ubumuga, izabukuru cyangwa se izindi ndwara, ubahe kwiyumvisha ko babarirwa muri babandi bitwa abahire, kandi bamenye ko bunze ubumwe na Kristu, wemeye kubabara kugira ngo akize abantu. We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, uko ibihe bihora bisimburana iteka.

𝗔𝗺𝗶𝗻𝗮

-𝑫𝒖𝒔𝒆𝒏𝒈𝒆𝒓𝒆 𝑯𝒂𝒎𝒘𝒆.

20/03/2020

𝗜𝗦𝗘𝗡𝗚𝗘𝗦𝗛𝗢 𝗥𝗬𝗢 𝗚𝗨𝗦𝗔𝗕𝗜𝗥𝗔 𝗔𝗕𝗔𝗡𝗔

Nyagasani,
Tugutuye abana b’isi yose,
Ubahe gukurana urukundo,
Bakumenye banagukunde,
Bakumenyeshe urungano.

Barinde ingeso mbi zose,
Bazire kwangana no kurwana,
Kwirogesha ibiyobyabwenge,
Kuzerera no kubahuka,
Gusuzugura ababarera,
Gusambana no kubeshya,
Kwiba no kwangiza.

Wowe soko y’ingabire,
Bahe kujijuka no gushishoza,
Bakire imico ubatoza,
Bagutunganire igihe cyose.

Bahe imbaraga bakugane,
Bagusingize uko bukeye,
Isi yacu inogere Imana,

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.

𝗔𝗺𝗶𝗻𝗮

-𝑫𝒖𝒔𝒆𝒏𝒈𝒆𝒓𝒆 𝑯𝒂𝒎𝒘𝒆.

19/03/2020

𝗡𝗗𝗘𝗠𝗘𝗥𝗔 𝗜𝗠𝗔𝗡𝗔 𝗗𝗔𝗧𝗔

Nemera Imana Data, Ushobora byose waremye ijuru n’isi. Nemera n’Umwana we w’ikinege, Yezu Kristu Umwami wacu, wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, akabambwa ku musaraba agapfa, agahambwa, akamanuka ajya iku*imu. Umunsi wa gatatu akazuka, akajya mu ijuru akaba yicaye iburyo bw’Imana Data ishobora byose, ni ho azava aje gucira urubanza abazima n’abapfuye. Nemera Roho Mutagatifu, na Kiliziya Gatolika Ntagatifu, n’ubumwe bw’abatagatifujwe, n’uko abanyabyaha babikizwa, n’uko abantu bazazuka bakabaho iteka.

𝗔𝗺𝗶𝗻𝗮.

-𝑫𝒖𝒔𝒆𝒏𝒈𝒆𝒓𝒆 𝑯𝒂𝒎𝒘𝒆.

17/03/2020

𝗠𝗔𝗡𝗔 𝗬𝗔𝗡𝗝𝗬𝗘 𝗡𝗗𝗘𝗠𝗘𝗥𝗔 𝗞𝗢 𝗨𝗥𝗜 𝗛𝗔𝗡𝗢 𝗨𝗡𝗗𝗘𝗕𝗔

Mana yanjye ndemera ko uri hano undeba, ndagusenga ngukunze rwose. Ndagushimira yuko wandemye, ukancunguza Umwana wawe ukunda ukangira umukristu. Ndagushimira ineza uhora ungirira n’uko wandinze muri iri joro.

Nyagasani, nguyu umutima wanjye n’umubiri wanjye, ndakwihaye rwose. Ibyo ndibutekereze, ndibuvuge, ndibukore, n’ibiri bumbabaze none, ndabiguhaye byose, mbisangishe ibyababaje Yezu Kristu Umwami wacu, kugira ngo nkubahe nange ibyaha. Sinshaka kugucumuraho uyu munsi, ariko nagira ubuntu bwawe.

𝗔𝗺𝗶𝗻𝗮.

-𝑫𝒖𝒔𝒆𝒏𝒈𝒆𝒓𝒆 𝑯𝒂𝒎𝒘𝒆.

16/03/2020

𝗜𝗦𝗘𝗡𝗚𝗘𝗦𝗛𝗢 𝗥𝗬𝗢 𝗞𝗪𝗜𝗖𝗨𝗭𝗔 𝗜𝗕𝗬𝗔𝗛𝗔

Nyagasani,ibyaha nakugiriye byose ndabyanze, kuko binteranya nawe, bikadutandukanya, ari wowe untunze ukandengera iteka; kandi ndabyangira yuko byicishije Yezu Kristu, umwana wawe ukunda; Dawe ubinkize sinshaka kubisubira.
Ndashaka kuba uwawe.

𝗔𝗺𝗶𝗻𝗮.

-𝑫𝒖𝒔𝒆𝒏𝒈𝒆𝒓𝒆 𝑯𝒂𝒎𝒘𝒆.

15/03/2020

𝗗𝗔𝗪𝗘 𝗨𝗥𝗜 𝗠𝗨 𝗜𝗝𝗨𝗥𝗨

Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe
Ingoma yawe yogere hose
Icyo ushaka gikorwe munsi, nk'uko gikorwa mu ijuru
Ifunguro ridutunga uriduhe none
Utubabarire ubicumuro byacu
Nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho
Ntudutererane mubitwoshya, ahubwo udukize icyago.

𝗔𝗺𝗶𝗻𝗮.

-𝑫𝒖𝒔𝒆𝒏𝒈𝒆𝒓𝒆 𝑯𝒂𝒎𝒘𝒆

Want your place of worship to be the top-listed Place Of Worship in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Website

Address

Kigali
Other Religious Centers in Kigali (show all)
Salem choir ADEPR Gasange Salem choir ADEPR Gasange
ADEPR Gasange Parish
Kigali

Salem Choir dukorera umurimo w'Imana muri ADEPR Iburasirazuba mu Karere ka Gatsibo muri paruwase ya Gasange.Uwiteka yabanye natwe kdi azakomeza kutubera Imana mu mishinga yose dut...

MickyBabra Gospel news MickyBabra Gospel news
Nyamata
Kigali

Yesu ni umufasha utabura kuboneka mubyago no mumakuba niyo mpamvu kumwamamaza bimbera ifunguro ryaburi munsi es birakwiy

Jesuit Urumuri Centre - JUC Jesuit Urumuri Centre - JUC
180 KG 6 Street
Kigali

Mission: Promotion of social justice for the integral development of all, especially the neediest, through research and social action. The glory of God is a person fully alive!

suddiq_a suddiq_a
Kigali

Islam

RASA Rwanda RASA Rwanda
Kigali

Rwanda Anglican Student Association

Assemblies of God Gasogi Assemblies of God Gasogi
Gasogi
Kigali, 1211

Authentic Lunch Hour Authentic Lunch Hour
Kigali

Become a disciple of Jesus

Alpha Course Rwanda Alpha Course Rwanda
Kigali, 105

Rhema Word Rhema Word
Kigali

GODS WORD HAS THE BILITY TO PRODUCE IN YOU WHAT IT TALKS ABOUT

Don't ignore GOD Don't ignore GOD
KG 100 Street
Kigali

In GOD we Hope