NDI GATOKEZA KADATATIRA UBUTORE
GASANI GASIGASIRA UBUSUGIRE N'UBUMANZI
KAZI KATAZWI KA NTEKEREZO
KEN Ibice biwugize hashize igihe kirekire bidakorana neza.
Ubundi kugirango umuntu abe muganga, atange inama ku bu*ima bw’abantu kandi abavure indwara igihe barwaye agomba kuba yarize ibi bijyanye n’umubiri w’umuntu mu buryo buhagije. Dore ibice by’ingenzi by’amasomo agomba kuba yarize:
Imyubakire y’umubiri w’umuntu( Human anatomy)1: Muri iki gice cy’amasomo umuntu ushaka kuzakora umwuga wo kuvura abantu yigamo amasomo ajyanye no kumenya ibice bigize u
mubiri aho biva bikagera. Atangira amwiga ahereye ku bice binini twakwita ingingo akagenda arushaho gucegera kugeza amwize ahereye ku duce dutoya cyane tumugize twitwa uturemangingo. Aya masomo amufasha no kumenya aho buri gice cyose na buri rugingo rwose ruherereye haba ibigaragara inyuma haba n’ibitagaragara inyuma biri imbere mu mubiri. Imikoranire y’ibice byubatse umubiri(Human physiology)3: Nyuma yo kwiga umuntu nk’inyubako akurikizaho kwiga umuntu nk’ishyirahamwe, aho buri gice gishyira hamwe n’ikindi kugirango umuntu abe ameze neza. Imikoranire y’ibice bigize umubiri mubyo bita inzungano agomba kubimenya uko byakabaye, uburyo ibi bice byunganirana muburyo butaziguye cyangwa mu buryo bu*iguye. Imirwarire y’ibice bigize umubiri n’ibibazo by’Imikoranire(Physiopathology)4: Nyuma yo kubona no kumenya neza ibi bice n’imikoranire yabyo, hakurikiraho kumenya imirwarire y’ibi bice n’ibibazo byatuma bidakorana neza. Muri iki gice cy’amasomo noneho umuntu yibanda mu kumenya indwara n’ibizitera, ibimenyetso byazo by’ibanze zihariye n’ibimenyetso byazo zisangiye n’izindi cyangwa bishobora kwigaragaza rimwe na rimwe ubundi ntibyigaragaze, akiga uburyo bwose ishobora kwigaragazamo. Mbese usanga aya masomo amufasha kwirinda ku kuba yakwitiranya indwara, cyangwa akayiyoberwa. Aha rero ntitwibagirwe ko aba agomba no kumenya gukoresha ibyuma kabuhariwe by’ibanze mu gupima indwara. Ubuvu*i bw’indwara zafashe ibice n’inzungano by’umubiri(Medicine)5: Icyiciro cya nyuma rero noneho cy’amasomo uyu muntu yigishwa, ni uburyo bwo kuvura indwara. Yigishwa uburyo bwo kuvura atari ukumenya urutonde rw’imiti gusa umuntu urwaye indwara iyi n’iyi agomba gufata, ahubwo n’urugero agomba gufatamo iyo miti, akigishwa kumenya inyifato agomba kugira imbere y’abarwayi n’inyifato agomba gutoza abarwayi bijyanye ahanini n’indwara barwaye. Umuntu iyo arangije aya masomo yo muri ibi byiciro byose nibwo yitwa muganga akaba ashobora kuvura umuntu. Nyamara hari abantu usanga batarize imyubakire y’umubiri w’umuntu,
This page is for helping people to think like the effective people in order to help them to think big for starting to be self employed due to the different ideas will gain from thi...