Theophile Bravery, Mont Kigali Videos

Videos by Theophile Bravery in Mont Kigali. Digital Creator, Graphic designer, Photographer, Communication Specialist, CEO @infinity_creators_rwanda

Dore uburyo wakosora(Edit) ubutumwa woherereje umuntu kuri WhatsApp bwanditse nabi . Niba ukoresha WhatsApp bigerageze urebe, maze ujye kuri #Instagram ukurikire #TheophileBravery hari izindi video nyinshi zakwigisha ikoranabuhanga.🙏

#Share #Follow #Like #Comment

Click to enable sound Next

Other Theophile Bravery videos

Dore uburyo wakosora(Edit) ubutumwa woherereje umuntu kuri WhatsApp bwanditse nabi . Niba ukoresha WhatsApp bigerageze urebe, maze ujye kuri #Instagram ukurikire #TheophileBravery hari izindi video nyinshi zakwigisha ikoranabuhanga.🙏 #Share #Follow #Like #Comment

🚨AKA KANYA🚨 Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bamaze kugera kuri Kigali Convention Centre aho bitabiriye umunsi wa Kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano. www.rwandanews24.rw

Umukino uri guhuza ikipe y'Abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w'Igihugu ndetse n'ababarizwa mu mutwe udasanzwe, ugeze ku munota wa 81 Abarinda umukuru w'Igihugu batsinze ibitego 2-1 cy'abo mu mutwe udasanzwe. www.rwandanews24.rw

AMASHUSHO: Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame yayoboye inama ya mbere y’Abaminisitiri yo muri uyu mwaka wa 2023. Muri iyi nama haraganirwa ku byavuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire byakozwe umwaka ushize nkuko ibiro by'umukuru w'Igihugu Village Urugwiro babitangaje. www.rwandanews24.rw

A contingent of 416 Men and Women from 16 districts have on this Thursday completed nine weeks basic training on District Administration Security Support Organ(DASSO), the training was conducted at Gishari Police Training School located at Rwamagana District. Visit us on www.rwandanews24.rw for more stories

AMASHUSHO: Kuri uyu wa Kane, abantu ibihumbi n'ibihumbi bateraniye ku ngoro ya Mutagatifu Petero i Vatikani, aho bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Papa Banedigito wa 16 witabye Imana tariki 31 Ukuboza 2022 afite imyaka 95. Uyu muhango wabanjirijwe n'igitambo cya misa cyatuwe na Papa Fransisko. www.rwandanews24.rw

AMASHUSHO: Umuvugizi w'igisirikare cya M23 Major Will Ngoma yagaragaye asabana n'abana, bamusaba ko abandikira numero ze za telefoni. www.rwandanews24.rw

Inyoni irarekuwe. Aya ni amagambo umuherwe Elon Musk yanditse ku rubuga rwa Twitter nyuma yo kwegukana uru rubuga nkoranyambaga yishyuye agera kuri Miliyali 44 z'amadorari y'Amerika. Amashusho agaragaza Elon Musk yinjira ku cyicaro gikuru cya Twitter. Hari amakuru avuga ko yahise atangira gukora amavugurura mu bakozi aho ku ikubitiro yahise yirukana abagabo babiri bari bashinzwe ububiko bw'amakuru ya Twitter( Data storage). Ikindi Musk yahise atangaza ko ubu urwenya rwemewe kuri Twitter. www.rwandanews24.rw

AMASHUSHO: Bongeye kwirara mu mihanda n’umujinya w’umuranduranzuzi bamagana u Rwanda. Abanyekongo baturutse mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Goma, baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda bashinja kuba intandaro y’umutekano mucye uri mu Gihugu cyabo. www.rwandanews24.rw

Video: Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yagarutse ku mashusho yagaragayemo, yafashwe tariki ya 27 Kanama 2022, ubwo yari agiye kugonga Perezida Paul Kagame wari wasuye abaturage ba Nyamasheke, abashinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu bakahagoboka. www.rwandanews24.rw

#Rwandanews24, turi mu cyumba cy'inama kuri Minisiteri y'Uburezi ahagiye kubera umuhango wo gutangaza amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, n'icyiciro rusange cy'ayisumbuye. Turakomeza kubagezaho uko byifashe. đź“ą#TheophileBravery

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rumaze gusubiza Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2012 amafaranga angana na $8000 ndeste na 350,700 Frw, yari yibwe n’umukozi wo mu rugo akaza gufatwa. Miss Aurore asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko muri iyi minsi ari mu Rwanda. www.rwandanews24.rw

AMASHUSHO: Kuri uyu wa Gatatu, isanduku irimo umurambo w’Umwamikazi Elizabeth II yavanywe mu Ngoro ya Buckingham ijyanwa mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ahazabera imihango yo kumusezeraho bwa nyuma. Biteganyijwe ko Elizabeth wa II azashyingurwa kuwa Mbere tariki ya 19 Nzeri,2022, akazashyingurwa muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu George muri Windsor Castle aho umugabo we Phillip ashyinguye. www.rwandanews24.rw

Amakuru aturuka i Burundi avuga ko umuhanzi Bruce Melodie agifungishijwe ijisho ku buryo atemerewe kurenga umujyi wa Bujumbura. Yashyiriweho abapolisi bamucunga, gusa itsinda bajyanye bari mu biganiro na Ambasade y'u Rwanda muri iki Gihugu ngo harebwe niba ibibazo bye byakemuka. www.rwandanews24.rw

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire ritangire ku nshuro ya gatanu, iri joro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, ni ryo ryatoranyijwe nk’ijoro fatizo ry’iri barura. Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare, Yusuf Murangwa yasobanuye ibintu 3 abaturage bakwiye kwibuka muri iri joro. www.rwandanews24.rw

Jya muri YouTube ya telefone yawe maze wandike Rwandanews24 urahita utubona ubundi ukore subscribe, tugufitiye ibiganiro by'ubwenge. Ku yandi makuru wadusura kuri www.rwandanews24.rw

Dusure kuri YouTube Channel yacu @Rwandanews24, ukore subscribe kugira ngo ujye uhita ubona ibiganiro tugiye kujya tukugezaho. Wifuza gusoma inkuru zacu unyura kuri www.rwandanews24.rw

#Video: Safari George wasize insigamugani ya #SafariNyubaha, uheruka kugaragara mu mashusho arwana n'umukozi w'urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano DASSO, yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. Yabisabiwe kuri uyu wa Kabiri n'ubushinjacyaha, ubwo yagezwaga mu rukiko rw'ibanze rwa Nyagatare. Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukubita no kubangamira ubuyobozi buri mu kazi. www.rwandanews24.rw

Mu kiganiro yaraye agiranye n'ibitangazamakuru nka France24 na RFI, abajijwe kuri Mapping report ivuga ko ingabo z'u Rwanda zaba ziri muri DRC, Perezida Paul Kagame yasubije ko u Rwanda rubaye rufite yo ingabo, ubu ziba zarakemuye ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro imazeyo igihe, ko zitari gutsindwa nk’uko Loni imaze imyaka 24 yarananiwe. Dusure kuri www.rwandanews24.rw usome izindi nkuru.

Video, #Kigali: Imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, yatumye amazi menshi yuzura Nyabugogo, yateye impungenge abahakorera ndetse na Police y'Igihugu isaba abantu bose kwitwararika mu gihe k'ibiza bishobora guhitana ubuzima bwabo. www.rwandanews24.rw igushakira inkuru zitandukanye kandi zizewe.