Lisa Latiifah Lovely

kind, lovely, gentile, funny, cool, muslim,Gentle,Freindly,Pleasent

03/25/2024

*TWARAKUZE KANDI DUKURA BUCECE…*

- Twarakuze kuburyo tutagishakisha inshuti nshyashya, cyangwa se ngo tunashakishe babantu badukunda natwe tukabakunda.
- Twarakuze kuburyo twiyambarira umwenda umwe inshuro nyinshi, kandi ntibidutere ikimwaro
- Twarakuze kuburyo dusigaye dutinya icyaba kubabyeyi bacu, aho kugirango abe aribo dutinya.
- Twarakuze kuburyo tutakijya impaka kabone niyo twaba turi mukuri, ahubwo turicecekera tukareka igihe akaba aricyo kizabemeza ko twari mukuri.
- Twarakuze kuburyo tutakivuga ikitubayeho, cyangwa ikitubabaje. Dusigaye twivurira ibikomere byacu kubwacu.
- Twarakuze kuburyo dusigaye twishima bucece, tukarira bucece, twaseka tukamwenyura.
- Twarakuze kuburyo tutagishishikazwa nubwoko bwa mobile dutunze, cyangwa se ubwoko bwimodoka tugendamo. Yewe ntani ipfunwe cyangwa ikimwaro bidutera.
- Twarakuze kuburyo tutakibabazwa nibyo batuvugaho.
- Twarakuze kuburyo tutakirata kubandi, ahubwo dusigaye tuvuga duti: Nyagasani aborohereze.
- Twarakuze kuburyo dusigaye dufasha abakene, nabatishoboye kandi natwe ubwacu ari nta ngufu dufite.
- Twarakuze tumenya ko appearance ari ukubeshya, twamenye ko ibibengerana byose Atari zahabu, Twamenye ko umugozi ufashe ikinyoma ari mugufi cyane.
- Twarakuze kuburyo dusigaye tumenya abaturyarya, ariko tukabihorera bakagenda bibwira ko batwemeje.
- Twarakuze kuburyo dusigaye tu*i igihe cyo kubabarira, kandi ntitwihimure; Dusigaye tu*i nigihe cyo kwirengagiza, yewe tu*i nigihe cyo kwishyura ariko muburyo bwacu.
- Twarakuze kuburyo tutakiteze icyo aricyo cyose kivuye kubandi.
- Twarakuze kuburyo dusigaye duhazwa na duke dutunze.
- Twarakuze kuburyo dusigaye tu*i ari ryari tugomba kugira ikizere, ndetse nabo tugomba kugirira ikizere.

*Nibyo koko twarakuze, kandi twakuze bucece.*

03/15/2024

Niko Arsenal dutashye rugikubita 😪😪😪😪😪😪

02/23/2024

METEO RWANDA yatangaje ko imvura y'Itumba iteganyijwe kuva mu kwezi kwa gatatu kugeza mu kwezi kwa 5 izaba iri hejuru ugereranyije n'iyaguye umwaka ushize. Abanyarwanda barasabwa kwitegura bashyiraho ingamba zishobora kuzatuma hatabaho ibiza bikabije bishobora gushyira ubu*ima bwabo mukaga.

02/18/2024

Africa's Most Successful Clubs🏆

1. Al Ahly 🇪🇬 - 150 trophies

2. Kaizer Chiefs 🇿🇦 - 93 trophies

3. CS Mindelense 🇨🇻 - 88 trophies

4. Asante Kotoko 🇬🇭 - 83 trophies

5. Hearts of Oak 🇬🇭 - 80 trophies

6. Zamalek 🇪🇬 - 79 trophies

7. ASEC Mimosas 🇨🇮 - 71 trophies

8. Esperance 🇹🇳 - 66 trophies

9. Saint George SC 🇪🇹 - 64 trophies

10. Stade Malien 🇲🇱 - 59 trophies

11. Africa Sports 🇨🇮 - 58 trophies

12. Simba SC 🇹🇿 - 54 trophies

13. Wydad Casablanca 🇲🇦 - 53 trophies

14. Young Africans SC 🇹🇿 - 51 trophies

15. Mufulira Wanderers 🇿🇲 - 49 trophies

16. Gor Mahia 🇰🇪, Nkana FC 🇿🇲 - 48 trophies each

18. Orlando Pirates 🇿🇦 - 46 trophies

19. Sporting Praia 🇨🇻 - 45 trophies

20. Wallidan FC 🇬🇲 - 44 trophies

21. Nyasa Big Bullets 🇲🇼 - 43 trophies

22. Dynamos 🇿🇼, Etoile Filante 🇧🇫 - 42 trophies each

24. Mamelodi Sundowns 🇿🇦 - 41 trophies

25. APR FC 🇷🇼 - 40 trophies

26. Raja Casablanca 🇲🇦, Club Africain 🇹🇳 - 39 trophies each

28. Al-Merrikh SC 🇸🇩, TP Mazembe🇨🇩 - 38 trophies each

30. Al Hilal Omdurman 🇸🇩, Etoile du Sahel 🇹🇳, Horoya AC 🇬🇳, Petro de Luanda 🇦🇴 - 37 trophies each

01/09/2024

kuri Ariwowe wabigenza Ute?
kumwe na Kidumu Elly

Mwaramutse neza Radio Rubavu Mungire Inama Umuvandimwe wanjye mukuru ninjye umwitaho ibintu byose. Yagerageje gushaka akazi ariko nyuma akambwira ko bitaciyemo. Ejobundi nibwo naje kumenya ko mu myaka 5 yose maze mutunze burya umutipe yirirwaga andya iminsi afite amafaranga rwihishwa. Nabimubajije abanza kubihakana ariko nyum aza kubyemera arambwira ngo ninjye wizize, iyo ushaka gufasha abantu neza urabanza ukiyitaho. Mungire inama, mureke angendane gutya cyangwa nanjye nihimure mukorere akantu kuko ndumva nababaye cyane pe.

11/22/2023

Ibaze nawe bibayeeeee

10/28/2023

UBUZIMA BURATANGAJE
* Icyo ushaka ntukibona : URUKUNDO
* Icyo ubona ntukishimira : URUGO
* Ikigushimisha ntigihoraho : BOYFRIEND cg
se
GIRLFRIEND ,
* Igihoraho ntukishimira : UMUGORE cg
UMUGABO ,
* Igifite agaciro kirasuzuguza :
AMAFARANGA ,
* Igisuzuguza kirakundwa : UBUSAMBANYI ,
* Igitinywa ntikitegurwa : URUPFU,
* Igitegurwa ntigikomeza : UBUZIMA,
* Ibigomba kwitabwaho ntibyitwabwaho :
IBISHIMISHA IMANA !!
Ibihe byiza nshuti zanjye!
Nimba kagushimishije kora share kagere
kunshuti zawe!

10/13/2023

Muzafana izihe guys ???

09/26/2023

Umva ntacyo mfite narenzaho mwe mibivugaho iki? 🤣🤣🤣🤣🤣

09/20/2023

Kabaaayeeeee Ibirayi byabaye nkakabogaaa
Mwe byifashe mute aho muri???

03/05/2023

🚨 INCROYABLE ! LIVERPOOL HUMILIE MANCHESTER UNITED 7-0 ! 😱😱

✅ 2021 : Man Utd 0-5 Liverpool
✅ 2022 : Liverpool 4-0 Man Utd
✅ 2023 : Liverpool 7-0 Man Utd

Bravo aux Reds qui sont spécialistes des corrections face à Manchester United 💪🏴󠁧󠁢󠁥󠁮󠁧󠁿

02/11/2023

BURYA GUCECEKA NIBYIZA.
- Burya ntabwo ucecetse wese aba yabuze icyo agusubiza. Burya hari uceceka kugirango atababaza mugenzi we. Hari nuceceka kuberako ari ko ababaye, kandi aramutse avuze byamwongerera ububabare. Hari nusobanukiwe ko naramuka avuze amagambo ye ntacyo ari buhindure. Hari nuceceka abitewe nuburakari yifitiye, akanga kuvuga kugirango amagambo ye atamukuraho inshuti yari yifitiye. Ariko burya guceceka kwawe biba ingenzi iyo, ushaka kuzamuka muntera, mumico no mumyifatire.
- Twese dutuye Isi yuzuye ibigeragezo. Muri twese ntanumwe uzarokoka ibigeragezo byubu*ima bwiyi si. Ibigeragezo byiyi si ntanumwe byasize, yewe nintumwa zi Imana zahuye nabyo. Muvandimwe ntuzababazwe nibyo rubanda bakuvuga. Iyo bgukunze barakurata, kandi iyo bakwanze baragusebya.
- Turashimira wawundi wadusabye imbabazi mbere yuko tu*imusaba. Turashimira wawundi wamenye ububabare bwacu mbere yuko tubumubwira. Turashimira wawundi wadukunze akemera namafuti yacu.
“Nyagasani tubabarire ibyaha byacu; Ubabarire nabatubabaje, batuvuze badusebya bakatuvuga ibyo tutakoze nibyo tutavuze ndetse nibyo tudafite.”

01/15/2023

ANDI MAZINA

IZINA RYAWE RISOBANURA IKI ?
_______________________
Paul=umurezi(kurera)
Sandra=umurinzi
Peter=urutare
Gaella=Nyir'impuhwe
Innocent=umwere
Liliane=ururabo
Kenny=igikundiro
Gerardine=umwambi
Sammy=izina ryera
Sarah=igikomangomakazi
Linda=ubwiza
Sabrina=amahwa
Stiven=ikamba
Laurence=uwambaye ikamba
Hope=icyizere
Inesi=umwimerere
Giselle=indahiro
Jeovan=Imana
Thierry=umuyobozi
Nicole=insinzi
Lea=unaniwe
Monique=uwigunze
Ritha=isaro
Juliette=umwimerere
Theodore=impano y'Imana
Ketia=igitunganye
Solange=uwamamaye
Yves=igiti
Rene=kongera kuvuka
Gustave=indwanyi
Josephine=Imana izongera
Christia=Mesiya
Winnie=insinzi
Brunella=umurinzi
Hornella=urumuri
Blight=umucyo
Agnes=intungane
Olga=umutagatifu
Didier=uwifuzwa
Rose=ururabo
Ruth=inshuti
Josiane=Imana izongera
Joseph=umunyakuri
Odille=ubukire
Obedy=uwubaha
Ange=malayika
Joshua=Imana izafasha
Briani=igihangange
Valens=umunyembaraga
Jeanette=impano y'Imana
Bienvenue=uhawe ikaze
Olive=igiti
Berthe=kurabagirana
Patrick=uwiyubashye
Priscilla=ibyo hambere
Moustafa=uwahize abandi
Dalia=indabo
Elyse=isezerano
Leilla=uwavutse nijoro
Aime=umukundwa
Zainab=umuhoza
Adeline=uwubashywe
Noella=umunsi w'amavuko
Nikita=insinzi
Leonce=intare
Jules=inkomoko
Cassandra=ubufasha
Gertrude=umuheto
Alicia=ukomoka ibwami
Daniel=umucamanza
Naomi=umwiza
Denise=umukobwa w'Imana
Drake=daragoni(inyamaswa)
Gisylain=inkota
Nadine=gutegereza wizeye
Claudine=ucumbagira
Kelly=kiliziya
Alrette=isezerano
Anny=impuhwe
Gabriel=imbaraga z'Imana
Audrey=ukomeye
Stessy=umuzuko
Esther=inyenyeri
Celine=ukwezi
Grace=impuhwe
David=umukundwa
Evelyne=ubu*ima
Diane=ukomoka Ku Mana
George=umuhinzi
Joyce=ibyishimo
Irena=amahoro
Aliane=umuragatifu
Marianne=umurezi(kurera)
Yvette=igiti
Gad=umunyamahirwe
Nazarie=uwatuwe Imana
Eugene=uwavutse neza
Divine=umuririmbyi
Christelle=Mesiya
Honoline=icyubashywe
Nancy=imbabazi
Willy=umurinzi
Aroni=roho
Arscene=umugabo
Yolande=umuseke
Aniceti=indahangarwa
Evariste=ushimishihe
Celestine=ibigendajuru
Melisa=uruyuki
Fanny=ushimishije
Emelyne=umukozi
Pelagie=inyanja
Esperance=ukwizera
Deborah=uruyuki
John=Imana igira impuhwe
Francine=ushoboye
Florence=kurabya{indabyo)
Antoinette=ururabo
Odette=ubukire

12/31/2022

🛑🚨 BOUM ! ARSENAL inyagiye Brighton ibitsindo 2-4.🔴🔥😍

Arsenal irushije Man City amanota irindwi K'urutonde muri Premier League inyuma yo kunyagira Brighton

Saka ⚽
Odegaard ⚽
Nketiah ⚽
Martinelli ⚽

Urutonde :

1. Arsenal : 43 pts
2. Man City: 36 pts
3. Newcastle : 34 pts
4. Man Utd: 32 pts

Abafana ba Aseno, muriheeee??? 🔫🔴🔴

12/19/2022

🚨🔴 : Ku Myaka 35 Rutahizamu Wa France Karim Benzema Aratangaje Ahita Anemeza Ko Asezeye Gukinira Ikipe Y'Igihugu Ya Bafaransa🚨🇫🇷

👕Imikino : 97
🎯Ibitego. : 37

👴🏼Umusaza Ati: “Ibyo Natanze Narabitanze Ibyo Ntatanze Ubwo Ntabyo Nari Mfite Igihe Niki Nanjye Nduhuke”

11/21/2022

The Qur'an verse read at the Opening of the World Cup

O mankind! We created you from a single (pair) of a male and a female, and made you into nations and tribes, that ye may know each other (not that ye may despise (each other). Verily the most honoured of you in the sight of Allah is (he who is) the most righteous of you.

11/17/2022

Musubizeee

11/16/2022

Mu rukundo habamo imvugo zitandukanye ku buryo zimwe zigira ingaruka zikomeye ku bakundana izindi zikagira umumaro cyane. Reka twibande ku mvugo abakundana bakeneye kwimika.

Urukundo rwiza ni kimwe mu byo buri wese yifuza kugira mu bu*ima bwe. Ntabwo rukunda imikino idafite icyo isobanuye. Mu rukundo rw’abantu 2, hari ibiganiro bigira akamaro cyane. Niba ukeneye urukundo rwiza rero, fata umwanya wawe uganire n’uwo mukundana ibi tugiye kukubwira.

Ikiganiro cya mbere muba mugomba kugirana hagati yanyu ni ikijyanye n’uburyo mushaka gukundana mwembi. Birashoboka ko mushaka gukundana ariko ntabwo mwigeze muganira bihagije

Baza uwo mushaka kubana uti: ”Ese urifuza urukundo rushikamye?”, wongere uti: ”Ese washobora kwiyegurira urukundo?”. Iki kiganiro kizagufasha kugira umutekano binyuze mu bisubizo wahawe n’uwo wihebeye.

Ikindi kintu abakundana baba bagomba kuganiraho ni ‘amakimbirane’. Amakimbirane aba agomba kuganirwaho cyane kandi buri munsi. Biba byiza iyo mufashe umwanya mukaganira, mukibaza muti :”Ese tuzajya dukemura amakimbirane hagati yacu gute".

Ese urukundo rwanyu murutwara mute mutabazanyije. Ese ni gute musabana imbabazi? Ese ahari uwakosheje amenya ko yakosheje? Iki kiganiro aba ari ingenzi cyane hagati yanyu.

Ikiganiro kigendanye n’uburyo muzajya mukora imibonano mpuzabitsina ni ingenzi cyane. Hagati yanyu mukeneye kumenya neza uburyo muzajya mukora imibonano mpuzabitsina. Muganire mwembi mumenye uburyo bizajya bigenda. Ese ni kangahe ku munsi, mu cyumweru mu kwezi muzajya mubikora?.

Ese murashaka kuzagira abana? Murashaka umubare w’abana bangahe? Ibi byose ni ingenzi cyane. Murasabwa kuganira cyane kuri iki kintu.

Mukwiriye kuganira ku bijyanye n’amafaranga muzajya mubona n’uburyo muzajya muyakoresha. Urukundo rwanyu ruzagenda neza mu gihe mwafashe umwanya mukaganira ku mafaranga yanyu. Ntabwo mukwiriye guhishanya ibyo mukoresha amafaranga yanyu.

Muri make ibyo abakundana bakwiriye kuganiraho ni byinshi ahari nawe hari ibindi u*i. Gerageza gushaka uko wajya uvugana n’uwo mukundana cyangwa mwashakanye, urukundo rwanyu rusugire, mutunge mutunganirwe.

Inkomoko: Opera News

07/14/2022

juste pr le fun!
Imbeba yarahanutse ikubita umutwe ku ishyiga, iti : ?Asyi, asyi ? ibintu bya hano byose mpfa nabyo ko bihora byandaritse!!!!hahahhahhaa

05/01/2022

Mfashe uyu mwanya nkomeza kubifuriza gusoza neza igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan dushikamye kuri ibada kandi ari nayo ntego yacu izakomeza kuturanga nyuma yiki gisibo.

Reka mfate uyu mwanya nsabe Allaah kandi nawe nkusabira muri iyi duwa.

Ndasaba Allaah ko yakwakira "swaw'm" yawe na ibada zindi zose wakoze muri iki gisibo.

Ndasaba Allaah ko yakurebesha ijisho rye ry'impuhwe kuko uwo yarebesheje ijisho ry'impuhwe uwo aba yatsinze kandi nanjye nibyo nkwifuriza.

Ndasaba Allaah aguhe kugera ku byiza byose wifuza kandi akurinde ibibi n'ibisa nabyo utinya, maze ashyire ibyishimo n'umunezero mu bu*ima bwawe bwa buri munsi n'umuryango wawe.

Ndasaba Allaah ko imigisha n'umutuzo bye byaba muri wowe n'abawe bose.

Ndasaba Allaah ko akuba imbere muri byose wowe n'umuryango wawe, ikiruta ibindi byose nkwifuriza ni uku*injira mu ijuru rya "Firdaus" risumba ayandi yose no kuzagira iherezo ryiza kuri iyi isi ndetse no ku munsi w'imperuka uzabe uri mu beza Allaah yishimira.

Yaa Allaah akira ubusabe bwacu. 👏👏👏👏👏

04/18/2022

RUHURA UMUTIMA

Ikibazo mfite nakundanye n'umuhungu muri 2021, turamenyana turaryamana ndangije mubwira ko ntwite ariko atari byo ahubwo ari uburyo bwo kureba niba biramutse bibaye atantererana, kuva ubwo yahise anshyira kuri blacklist, namuhamagara ntiyitabe, namuhamagaza indi numero akanyitaba yakumva ari njye agakupa, ibyo byose byabaye mu kwa 3, mu kwa 8 asa n'ugarutse arongera kuzajya ampamagara, akaza kuntora aho nakoreraga akampa lift, atangira kumbaza uko njye n'umwana tumeze, mpita mbyibuka ko nabimubeshye, ariko mpita mubwira ko tumeze neza. Ariko kubera twongeye kuba inshuti no gukundana, mu kwa 11 noneho antera inda bya nyabyo, ariko muri icyo gihe mbere y'uko menya ko ntwite noneho bya nyabo, yari yaranguriye imyenda y'umwana, mbonye byanze, ngeze aho mubwiza ukuri ko bwa mbere nari narab=mubeshye arabanza arandakarira ariko ari kugenda abyakira. ubu inda ifite amezi 6. Noneho ariko yansabye ko ya myenda yaguriye umwana n'bindi bikoresho nyimusubiza kugeza umwana akabinsubiza avutse kuko nta cyamwemeza ko iyi nshuro ntamubeshya cg wenda inda ntwite atari iyanjye.
Mubwira ko noneho wenda icyo twakora ari uko twabara amafaranga yabiguze nkaba nyamusubije, umwana yavuka tukamupimisha DNA yabona ko ari uwe akayansubiza.
ibyo arabyemera, ariko nanone ndi kwibaza niba aya mafaranga nayamuha kugeza igihe ibipimo bya DNA bije cyane ko mfite ubwoba ko ashobora kwanga kuyansubiza anyishyura igihe nanjye namubeshye

04/10/2022

IBIBAZO 10 ABIFUZA KURUSHINGANA BABAZANYA { Part Two }
Ejo twarebeye hamwe ibibazo bitanu, In sha Allah ibyari ibisigaye ni ibi bikurikira :
{vi} Ubana ute n'bandi ? uri social ? ( hari umuntu uba adasabana n'abandi, biba byiza kubimenya mbere y'uko umujyana, utazajya ubona arakariye abashyitsi wazanye bikagutangaza ) ,
{vii} Ubanye ute n'ababyeyi bawe, abavandimwe bawe ?
{viii} Ni iki ukora mu bihe bitari iby'akazi uri free ? Ni iyihe mikino ukunda ?( Biba byiza ko ubimenya, utazatungurwa no kubona umugabo cg umugore wawe yikundira umupira yataha bitinze ukababara, cg se umuntu ukunda kwiruhukira mu gihe atakoze, wowe ukaza umuturaho abashyitsi knd wenda ashaka kwiruhukira ),
{ix} Ese hari mirimo y'ibyiza no kwitanga ukora ?( hari igihe umugabo/umugore aba akunda gufasha wenda abakene ugasanga umwe muribo aribaza aho umutungo umwe ujya,...) ,
{x} Wabyakira ute mu gihe Mama wawe cg Mama wanjye batwinjiriye mu bu*ima bwacu ??
Bavandimwe nshuti zanjye birashoboka ko ibi bibazo mubona ntacyo bimaze, ariko mu by'ukuri birafasha mu bu*ima muba mugiyemo mutazitana ba mwana ngo kuki ukora ibi? undi ati niko nteye, undi ati kuki utabimbwiye? undi ati kuki utabimbajije ?
Bimwe muri ibibi bibazo n'bashakanye mwabibazanya ( nkubaniye nte? ni hehe nkubangamiye? ) yahakubwira ukaba wakwikosora !!
Allah abarinde abarindire n'ibyanyu !

03/20/2022

A WISE MAN ONCE SAID:

1. Never date your friend's wife, for you expose yourself to death;

2. Before closing the door to sleep, check if you haven't forgotten something outside;

3. If your friend makes a living, be happy, and the doors will also open your turn;

4. Do not speak too much before your elders, but listen to much;

5. If you find a wise father or a wise mother, consider them as your true parents;

6. If your friend gets married, be happy because your turn will come;

7. If someone wants you to help them, don't hesitate if you have the opportunity to do so, because you never know about the future;

8. Do not criticize a poor, for he can become rich in the future;

9. Don't crave a rich man when riding a carriage, for you don't know the source of his income;

10. Respect your prayers there is a good sign that shows your gratitude to your creator the good God.

🙏

Systeme.io - The only tool you need to launch your online business 03/16/2022

https://systeme.io/?sa=sa003081694621791904e7d212261095f56e2d36cb

Systeme.io - The only tool you need to launch your online business Systeme.io has all the tools you need to grow your online business. Click here to create your FREE account!

03/12/2022

How To Succeed At Being Yourself.

1. Never say or think negative things about yourself.

2. Speak good things about yourself.

3. Never compare yourself with others.

4. Focus on your potential instead of your limitation.

5. Find something you like to do that you do well, and do it over and over.

6. Have the courage to be different and deal with criticism.

7. Don't let the way another person treats you determine your worth.

8. Keep your flaws in perspective.

9. BE WHAT YOU ARE and

10. BE YOURSELF

03/08/2022

*UMUNSI WAHARIWE ABATEGARUGORI KWISI HOSE*
Amateka atubwira ko uyu munsi watangiwe kwizihizwa mu mwaka 1909 mu mugi wa New York. Bawizihiza bawita *Umunsi wabagore kurwego rwigihugu*

Mu mwaka wi 1975 nibwo *umuryango wabibumbye* watangaje ko hashyizweho umunsi wabategarugori kwisi hose.

Tariki ya 8 Werurwe muri 1977 nibwo Inama nkuru y’Umuryango wabibumbye wasabye ibihugu biwuhuriyemo ko bitangaza ko uyu munsi ugizwe umunsi mukuru kabategarugori bose bo kwisi mukwimakaza uburenganzira bwabo n’amahoro kwisis hose.
Ibi biragaza ko nta dini nimwe kwisi yigeze yita kugitsina gore nkidini ya *Islam*. Islam yonyine niyo yabashije guha umutegarugori icyubahiro nagaciro numwanya akwiye kwisi.

Mbere yimyaka igera ku 1400 kugirango uyu munsi ushyirweho intumwa y’Imana Muhamad S.A.W. muri khutuba yanyuma yatangiye I Makka yaravuze ati: *"استوصوا بالنساء خيرًا * bishatse kuvuga ngo: *I advise you to treat women kindly* cyangwa se ngo: *« Soyez bons envers les femmes* Mu Kinyarwanda ati: * Mbasigiye umurage wo gufata neza; kugirira neza abategarugori.* Iyi ni hadith dusanga mubitabo bya Bukhari na Muslim.

Islam itwigisha ko kugirango habeho society nziza nuko abategarugori muri iyo society baba bameze neza. Bityo muri twe uzubaha Umutegarugori wese akamubanira neza azaba ageze ikirenge cye mukirenge cy’intumwa yacu Muhamad S.A.W.

Ariko nanone uzababanira nabi, akabahemukira azaba; ntabahe agaciro kabo ndetse na rights zabo, azaba abahuguje kandi azaba ari mu gihombo gikomeye.
Intumwa y’Imana Shua’ibu yashimye imico ya nabi Moussa amushyingrira umukobwa we. Naho nabi Moussa yashimye kugira isoni n’imyitwarire by’umukobwa wa Shuai’bu, yemera kumukwa gukorera se imyaka 10. Nibyo koko burya ingo zinza ntakindi zubakiyeho uretse imico myiza iranga banyirazo.
*Umunsi mwiza kubategarugori mwese*

03/08/2022

*Great Womens in lslam* 🧕

❤She is *Khadija*: The first to accept Islam, a successful business woman a supporter to the early development of Islam, a philanthropist, the first wife of the *Prophet (Sallallahu Alaihe Wasallam*).

❤She is *Mariyam*: A virgin that gave birth to *Prophet Issa (Alaihe Salam)*, She sweeps and cleans masjid day and night, She submitted herself to Allah and a surah in the Qur'an is named after her Suratul Mariyam.

❤She is *Asiya*: A woman of unshakable Imaan (faith), Foster mother of *Prophet Moosa (Alaihe Salam*). A wife to a rich, powerful and dictator king Fir'aun but yet full of wisdom. She left materialism and chose Allah and the Hereafter.

❤She is *Ummu Ammar (Summayya)*: The first woman to embrace Islam outside the family of Prophet ( *Sallallahu Alaihe Wasallam*), The first Muslim to be martyred.

❤She is *Ummu Sulaim*: One of the military woman who fought at the battle field while she was pregnant during the time of Prophet ( *Sallallahu Alaihe Wasallam*).

❤She is *Fatima*: daughter of the *Prophet Muhammad (Sallallahu Alaihe Wasallam*). An obedient wife and caring mother, a nurse and a doctor who treated the injured and wounded at the battle field during the time of Prophet ( *Sallallahu Alaihe Wasallam*).

May Allah be pleased with them.

🌺YES: Women are an asset, they are too precious why? Because in The Qur'an, Allah named a surah after women *An-nisah*: ( *The chapter of Women*)🌺

Respect your women not just one day but everyday, every moment and every breath of your life because Your Prophet did so. ...Not because society decided to name one day for Women! 🌹

03/04/2022

*Ikiganiro hagati y'umwana na nyina*

*Mum* : Fofo Président wa Tanzaniya yitwa nde?

*Fofo*: Ntabwo mbizi mamy

*Mum* : (Nyina aba amukubise urushyi rwiza rwiza) ni Samia suluhu wa muswa we ubutaha jya wita ku masomo yose Fofo cg nzakwicishe inkoni

*Fofo*: (Nyuma yo kurira n'agahinda kenshi) Mum nange nakubaza?

*Mum* : Yes mbaza

*Fofo*: Mum , tantine Fifi uramu*i?

*Mum*: Ntawe nzi

*Fofo*: mum nakagukubise urushyi nanjye ariko sinabitinyuka, Tantine Fifi ni Chérie wa papa , mamy ubutaha rero jya wita ku by'urugo rwawe ibya Tanzaniya sibyo byihutirwa kuri wowe

03/01/2022

*Bimwe mu birego abagabo bagaragaje mu mwiherero barega abagore babo*
1.Kutwima cyangwa kuduha nabi nko kutujugunyira ngo twirwarize(kudutererana mu mibonano mpuzabitsina)

2. Kugura ibintu bahuye nabyo mu buryo butateganijwe

3.kutubahiriza amasaha bigatuma tujyana umwaga muri gahunda

4.Kurakazwa n'ubusa kandi bakabika umujinya bazahora baturundaho

5. Gukunda Films (series) cyane bigatuma tubabura tubareba

6. Kujya kuturegera ababyeyi babo no kutuvuga nabi muri Rubanda.

7. Kutadushimagiza iyo twabatetesheje bigatuma ducika intege zo kubisubira

8. Gukunda whatsapp no kurondogora kuri telephone bikamara umwanya twakaganiriyemo

9. Kutiyitaho ku birebana n'isuku yo ku mubiri n'iy'urugo no kutita ku mirire bigatuma batakaza taille na beauté y'umwimerere bahoranye.(Twirire tuzambara amaboubou)

10. Kudaha agaciro icyumba cy'abashakanye ngo gihore gishashagirana no koherezamo abakozi ngo bagikoremo isuku.

11. Kwambara imyenda twumva itatunogeye nk'aho hari abandi bagamije gushimisha( Kwambara no kwishyiraho ibyo bita ibirungo,amarangi,impenure.......mu buryo bukurura abagabo)

12. Gutanga umutungo w'urugo batabanje kubitumenyesha (cyane cyane mu makoraniro basengeramo)

13. Kwita kuri bene wabo cyane kurusha uko babikorera bene wacu

14. Kudusaka mu makofi bakayamaramo tukazatungurwa twisatse mu gihe tuyakeneye

15.Guhora mu maperereza y'uko twaba twarabayeho cyangwa tubayeho hakavamo n'incyuro idashira

16. Kwizera abakozi ku buryo bikuraho inshingano nyinshi bakazibegurira. Ugasanga umukozi ari guha care umugabo kandi umugore ahari

17. Kugwiza abakozi mu rugo b'ingwizamurongo

18. Kutamenya indyo ishimisha umugabo cga kutamenya guteka muri rusange
19. Kumara kubyara bakadutera umugongo igihe igihe kinini kirambiranye

20. Gukunda amavuta abahindura uruhu bagata umwimerere twabakundiye tubarambagiza

21. Kuduca intege mu mishinga tugiyemo cyane cyane iyo batayemeye cyangwa bayemeye bya nyirarureshwa. Aho kuyisengera byahomba ngo awa!

22. Kutabasha kwihanganira, gucika intege cga guhora bitotombera amakosa ya ba nyirabukwe iyo baje gusazira mu rugo

23. Gufuha kugeza n'aho bumva ko kuvugana n'undi mugore/mukobwa ari ikizira

24. Baratubeshya cyane mu tuntu bita ko tworoshye iyo bazi ko bakoze ibyo tudakunda cyangwa bari aho tudashaka.

25. Gusaba imbabazi mu magambo birabagora kandi tuba dukeneye kubyumva

26. Gucisha bugufi umugabo no kumwambura inshingano zose mu gihe umugore ariwe winjiza amafranga menshi cga se mu gihe umugabo adafite akazi

27. Kudacisha macye iyo bikenewe

28. Gusaba amafranga ya buri kimwe cyose no kumva ko umugabo ariwe ugomba gutanga amafranga ya byose kabone naho umugore yaba akora

29.Kubaha abakoresha babo kuruta umugabo.

02/16/2022

Abana bari ubwoko butanu :

{i} Udakurikiza ibyo ababyeyi be baba bamutegetse ,

{ii} Ukora ibyo bamutegetse ariko akabikora arakaye ( atabyishimiye ) ,

{iii} Ukora ibyo bamutegetse ariko akabikurikiza inabi ( amagambo mabi ) ,

{iv} Ukora ibyo bamutegetse akabikorana umutima mwiza ,

{v} Ukora ibyo ababyeyi be bakunda , akabikora mbere y'uko babimutegeka !

Turasaba Allah ko yadutunganyiriza urubyaro rwacu akaduha abana bashimishije amaso yacu , natwe tukubaha ababyeyi bacu kugira ngo abacu bazatwubahe !!

Want your public figure to be the top-listed Public Figure in Seattle?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Videos (show all)

Category

Address

Seattle, WA
Other Comedians in Seattle (show all)
Quiet Monkey Fight Quiet Monkey Fight
Eclectic Theater, 1214 10th Avenue
Seattle

Quiet Monkey Fight is a Seattle-based improv troupe that has performed locally and all over the U.S. for several years.

David Crowe David Crowe
Seattle

Stand-up comedian, Dad, Earthling. So you see we have something in common. Cheers!

Kortney Shane Williams, Comedian Kortney Shane Williams, Comedian
Seattle, 98103

Kortney Shane Williams' new comedy album, "Elevator Style" will be released Nov. 19th on 800 Pound Gorilla Records https://800PGR.lnk.to/ElevatorStyleFA He's opened for Hannibal Bu...

Dos Fallopia Dos Fallopia
Seattle

Dos Fallopia: Twin Sisters of Different Cul-de-sacs (aka Peggy Platt and Lisa Koch, Seattle sketch

Drew Barth Drew Barth
Seattle

Living the dream as a comedian, actor, writer, husband, goofball, etc.

Jen Saunderson Jen Saunderson
Seattle

I tell the jokes. Maybe you laugh.

Killer Donut Killer Donut
Seattle

12/10/2010 - Annex Theater

Last Kiss - Comics, Humor and Life with Lip Last Kiss - Comics, Humor and Life with Lip
Seattle

Vintage romance comics with hilarious new dialog! Enjoy the twisted humor of John Lustig's comics a

DaKing Land DaKing Land
2536 S Wllow Street
Seattle, 98108

I like to make people laugh and smile so enjoy my memes and me just being me doing what I do best br

Cortney Gee Cortney Gee
Seattle

Comedy veteran Cortney Gee is now a published author.Find information about his book One Hustle and

Ploy offical Ploy offical
Seattle

Funny Videos #Page##

Paige Miller Paige Miller
5th And Madison Condos, 909 5th Avenue
Seattle, 98164