EAR-Murambi/Gikondo

EAR-Murambi/Gikondo

Foundational words:

Prayerful

Positive

Proactive

Our God we serve is Faithful and Able.

16/11/2023
15/11/2023

📍Lake Tritriva, Madagascar🇲🇬

Photos from EAR-Murambi/Gikondo's post 23/07/2023

On Sunday July 23rd 2023, a farewell and welcome event was officiated at EAR-Murambi/Gikondo as the parishioners bid farewell to Rev Phineas KARANGWA who has been their Senior Pastor for 12 years, and welcomed the incoming one by the name of Rev Dr Japhet NDORIYOBIJYA.

It was a lovely time, especially the moment they were exchanging a variety of gifts.

20/07/2023

Today evening, at EAR-Murambi/Gikondo, a handover was carried out between Rev Dr Japhet Ndoriyobijya and Rev Phineas KARANGWA in the presence of a good number of the Parish Council members.

It was a good time together as this activity was characterized by warm remarks from both parties involved. They agreed that they are going to keep in close relationship as they serve together in God's field.

May God continue to enable them and bless his people entrusted to them.

16/07/2023

Today was our second to last service at EAR-Murambi as next Sunday July 23rd, 2023 will be our day to bid them farewell. This will not be an easy time as we people will be exchanging inner feelings about the sudden changes we are faced with.

We shall be at EAR-Gikondo July 30th 2023, where we have been transferred to.

May God enable us even as we continue serving him at Gikondo parish, while their present Senior Pastor Rev Dr Japhet Ndoriyobijya also proceeds to Murambi.

Find some of the things that marked our service today: some choirs while singing and the preacher giving out his sermon.

13/07/2023

Ku wa 18 KAMENA 2023 (ABANA)

Abana bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bashyikirijwe imfashanyigisho kugira ngo zibafashe mu myigire yabo kuko zanditse mu buryo butoza umwana gusoma Bibiliya buri munsi.

Bitewe nuko hari hashize igihe ababyeyi bakangurirwa kubagurira imfashanyigisho ntibabyitabire kandi harimo inyigisho abana bakeneye byihutirwa ngo batangire kuzikoresha, hafashwe icyemezo cyo kuzibaha, ababyeyi bakazaba bishyura nyuma. Icyo cyemezo cyagejejwe ku babyeyi kandi bacyakiriye neza ku buryo hari n’abatangiye kwishyura.

KU WA 23 KAMENA 2023 (URUBYIRUKO)

Urubyiruko rwa EAR MURAMBI/GIKONDO rwateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni igikorwa bafatanije n’urubyiruko ku rwego rw’ubucidikoni bwa Kigali ndetse n’urwa Paroisse ya Kicukiro, ababyeyi nabo barabashyigikira.

Byatangijwe n’urugendo rwo kwibuka ruva kuri EAR MURAMBI/GIKONDO rwerekeza ku rwibutso rwa NYANZA/KICUKIRO, gahunda y’ibiganiro yo ibera kuri EAR MURAMBI/GIKONDO.

Ababaye muri iyi gahunda, mu biganiro ndetse no ku rwibutso bongeye gukangurirwa ko dukwiriye Kwibuka Twiyubaka kandi ko urubyiruko by’umwihariko, rukwiriye gufata iya mbere mu gukumira no kurwanya icyasubiza U Rwanda mu byabaye, kandi rukiyemeza kugira uruhare rufatika mu kubaka igihugu cyacu ndetse no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Kuwa 02 NYAKANGA 2023 (URUBYIRUKO)

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryo kuri Paroisse ya Nyarufunzo ryasuye paroisse ya EAR MURAMBI/GIKONDO mu rwego rw’ivugabutumwa no kurushaho kwagura umubano wa Paroisse zombi.

By’umwihariko, nk’urubyiruko twanejejwe no kuza kwabo kandi twagiranye n’ibihe byiza. Hashimangiwe gukomeza gutegura ibikorwa byinshi biduhuza kugira ngo dukomeze gukurira hamwe ndetse no kwagura umubano dufitanye muri Kristo Yesu.

Iryo tsinda ryaje rigaragiwe n’umukuru w’abakristo, uhagarariye ababyeyi (Mother’s Union), uhagarariye abagabo (Father’s union) ndetse n’umujyanama muri Paroisse ya NYARUFUNZO

Kuwa 04 NYAKANGA 2023 (ABANA)

Habaye amahugurwa y’abarimu b’ishuri ry’icyumweru, yagarutse cyane cyane ku nshingano z’umwarimu n’ibyo akeneye nk’umwarimu. Yitabiriwe n’abantu cumi n’umunani (18). Amahugurwa akaba yaratanzwe na NZARAMYIMANA EPAPHRODITE, umukozi wa LLBR (Ligue Pour La Lecture de la Bible), kandi yayatanze neza cyane. Hifujwe ko hazategurwa andi mu kwezi kwa Nzeri 2023, akongera akabahugura nk’uko byagenwe ko abarimu bakwiriye guhugurwa inshuro imwe ku gihembwe. Nubwo aya yabaye mu ntangiro y’igihembwe cya gatatu agomba kubarwa nk’ay’igihembwe cya kabiri.

Twiteguye gukora ibikorwa byinshi nk’iki kugira ngo abarimu baguke kandi barusheho kunoza umurimo bakora kubw’icyubahiro cy’Imana.

13/07/2023

EAR-Murambi/Gikondo ifite umuyobozi mushyashya ari we Rev Dr Japhet Ndoriyobijya, naho Rev Phineas Karangwa asimbuye akaba agiye kuyobora EAR-Gikondo aho Rev Dr Japhet na we yari Pasiteri Mukuru.
Uwiteka Imana azabakoreshe kubw'icyubahiro cy'Imana Data wa twese, Umwana, n'Umwuka Wera. Bazabere umugisha abo bagiye gukorana na bo no kuyobora, kandi na bo bazawubabonereho.
Rev Phineas KARANGWA EAR-Murambi bazamusezeraho ari na ko bazaba bakira Rev Dr Japhet Ndoriyobijya kuwa 23/07/2023, hanyuma EAR-Gikondo bazamwakire ku wa 30/07/2023. Icyo gihe na bo bazanasezera kuri Rev Dr Japhet Ndoriyobijya bari bamaranye imyaka irenga icumi ari Pasiteri Mukuru kuri iyo Paruwasi.
Nk'uko yari afite inshingano zo kuyobora Ubucidikoni bwa Kigali, ni ko azazikomeza ariko icyicaro cya bwo kizaguma I Gikondo.

Videos (show all)

Today was our second to last service at EAR-Murambi as next Sunday July 23rd, 2023  will be our day to bid them farewell...

Website