Uncommon RTV

Uncommon RTV

news reporting,sport,entertainment, Gospel, advertsing, and camera handling photo video shooting

11/07/2023

Ikipe ya APR FC, yamaze kumenyesha abakinnyi 10 ko batazakomezanya, abandi babiri babwirwa ko bagiye gutizwa.

Hirukanwe 10
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hatangajwe abakinnyi bagomba gusohoka mu kipe y’Ingabo nyuma yo kugarura abanyamahanga.

Abasohokamo batangarijwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyi kipe, abatoza, abakozi ndetse n’abakinnyi ba yo.

Ubuyobozi bwemeje ko abakinnyi 10 barimo Manishimwe Djabel, Itangishaka Blaise, Rwabuhihi Placide, Ishimwe Fiston, Ndikumana Fabio, Nsanzinfura Keddy, Ndayishimiye Didiedonné, Uwuduhaye Aboubakal, Nsegimana Irishad na Mugisha Bonheur.

Abakinnyi batijwe ni Mugunga Yves na Ishimwe Anicet.

Ibi bibaye nyuma y’uko iyi kipe ifashe umwanzuro wo kongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga ndetse ikanongeramo abarimo Nshimirimana Ismaël Pichu, Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga, Apam na Victor Mbaoma.

Iyi kipe iravugwamo kandi Shiboub Ali Abdelrahman wakiniye Simba SC yo muri Tanzania.

Photos from Uncommon RTV's post 10/07/2023

Youssef Rharb wigeze gukinira Rayon Sports yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugira ngo ayigarukemo.

Abakunzi b’iyi kipe mu byakiriye mute?

Photos from Uncommon RTV's post 10/07/2023

Umunya-Tunisia Yamen Alfani niwe mutoza wa Rayon Sports mu gihe cy'umwaka umwe.

Bienvenue Coach 💙🤍

Photos from Uncommon RTV's post 10/07/2023

yatangaje umukinnyi wa 4 w’umunyahanga yasinyishije…

Pavelh Ndzila umunyezamu ukomoka mu gihugu cy’u Congo Brazaville wasinye amasezerano y’imyaka 2.

Ibi bintu ariko urabona ko bisa neza kabisa…

KUDUS ✅

Photos from Uncommon RTV's post 10/07/2023

Mu nama yahuje bamwe mu bareberera umuryango wa kiyovu sport, bunguranye ibitekerezo ku hazaza ha Kiyovu Sports, aho basanze basabwa amafaranga ayingayinga miliyari Frw, kugirango ibikorwa bya kiyovu sport umwaka utaha (2023-2024) bizagende neza igahangana inatwara ibikombe.

Photos from Uncommon RTV's post 10/07/2023

Mugisha Gilbert wifuzwaga muri Oman yongereye amasezerano y'imyaka 2 muri APR FC.

Gilbert, umwe mu bakinnyi beza hasozwa shampiyona 2022/23 byanamuhesheje umwanya mu ikipe y'igihugu.

09/07/2023

✍️ Kiyovu sport have announced the signing of BRIAN KALUMBA From VIPERS as our new STRIKER on 3 years Deal, Welcome KALUMBA 🇺🇬 💚🤍

Photos from Uncommon RTV's post 08/07/2023

APR FC yasinyishije Taddeo Lwanga umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu ya .

Abaye umunyamahanga wa kabiri! Ni uwuhe mukinnyi abakunzi ba APR FC mwifuza ko iyi kipe yakurikizaho?

Photos from Uncommon RTV's post 13/01/2023

Prof Kalisa Mbanda wayoboraga Komisiyo y’Amatora yitabye Imana

Prof Kalisa Mbanda wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu.

Amakuru avuga ko Prof Mbanda yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, azize uburwayi butamaze igihe kinini.

Photos from Uncommon RTV's post 13/01/2023

Aka kanya kuri ADEPR REMERA hari kuba umuhango wo gusezera bwanyuma Irakoze ken MUGABO wasinze impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri .

Photos from Uncommon RTV's post 05/01/2023

Aka kanya kuri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera Hari kubera Misa yo gusabira Papa Benedigito wa 16 witabye Imana kuwa 31/12/2022.

Photos from Uncommon RTV's post 05/01/2023

Umuhangamideli Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions ifatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe, yanditse yemeza ko ari we ugaragara mu mashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga asambana n’abagabo bagenzi be.

05/01/2023

Ndayishimiye Arya ibyo yejeje.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye, ashinja abaturage b’igihugu cye kurya umusaruro wose ntibahunike, bikabakururira mu nzara n’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko bikomeje kuba ndanze mu Burundi.

Photos from Uncommon RTV's post 23/11/2022

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yamaze kugera i Luanda muri Angola ahagiye kubera ibiganiro byitabirwa na Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi.

Ibi biganiro byari bimaze iminsi bigarukwaho, bigamije gushaka umuti w’Ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biterwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa M23 umaze iminsi uhanganye n’Igisirikare cya Congo (FARDC).

Photos from Uncommon RTV's post 23/11/2022

Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack, uzwi ku izina rya ‘Diamond Platnumz’ ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyizinjiza abantu mu minsi mikuru cyiswe ‘One People Concert’.



Iki gitaramo kizaba tariki 23 Ukuboza 2022, cyateguwe na East Gold Entertainment ifatanyije na Skol Rwanda.

East Gold Entertainment ni yo yateguye igitaramo cy’amateka umuhanzi The Ben yakoreye muri BK Arena ku wa 6 Kanama 2022, cyitwaga ‘Rwanda Rebirth Celebration Concert’.

Nta byinshi biratangazwa kuri iki gitaramo cya Diamond, haba ku biciro byo kwinjira ndetse n’aho kizabera.

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz yaherukaga gutaramira Abanyakigali mu mwaka wa 2019, ubwo yitabiraga isozwa ry’ibitaramo bya ‘Iwacu na Muzika Festival’.

Photos from Uncommon RTV's post 23/11/2022

Ku wa kabiri, tariki ya 22 Ugushyingo, kuri Stade ya Al Janoub muri Al-Wakrah, umusifuzi w’u Rwanda, Salma Mukansanga, yakoze amateka muri Qatar kuko abaye umugore wa mbere w’umunyafurika wayoboye umukino w’igikombe cyisi cy’abagabo. Ubufaransa bwatsindaga Ositaraliya ibitego 4-1. muri Qatar.
Mukansaga, w’imyaka 34 yamavuko ,yari umusifuzi wa kane w’umukino wayobowe na Victor Gomes wo muri Afurika yepfo, afashijwe na bagenzi be Zakhele Siwela na Lesothian Souru Phatsoane.

referee Salma Mukansanga made history in Qatar as she became the first African woman to officiate a men’s World Cup match when defending champions France beat Australia 4-1 in Group D opener on Tuesday, November 22, at Al Janoub Stadium in Al-Wakrah, in Qatar.

Mukansaga, 34, was the fourth referee of the game which was handled by South Africa’s Victor Gomes, the center referee, assisted by fellow countrymen Zakhele Siwela and Lesothian Souru Phatsoane.

Photos from Uncommon RTV's post 23/11/2022

Umwami wa Arabia Soudite yashyizeho Ikiruhuko mu gihugu hose bishimira gutsinda Argentine

Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud wa Arabia Soudite yategetse ko habaho umunsi w'ikiruhuko mu gihugu hose, nyuma y'uko ikipe y'igihugu (al-‘Akhḍar - The Green) ihigitse ibihangange bya Argentine ikabitangiza nabi igikombe cy'isi cya 2022 Kuri kubera muri Qatar

Padiri Sebahire Emmanuel yakundaga abantu agakunda gukora siporo/ ibyaranze ubuzima............. 29/10/2022

https://youtu.be/INrxshjCxN8

Padiri Sebahire Emmanuel yakundaga abantu agakunda gukora siporo/ ibyaranze ubuzima............. Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shyorongi, Sebahire Emmanuel, Witabye Imana mu ijoro rya tariki ya 26 Ukwakira 2022, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize ubu...

Amavubi yabonye umutoza mushya watoje FC Barcelona, ikipe y’Igihugu ya Kazakhstan Nandi akomeye….. 29/03/2022

https://youtu.be/FaCkcpaJWpU

Amavubi yabonye umutoza mushya watoje FC Barcelona, ikipe y’Igihugu ya Kazakhstan Nandi akomeye….. Ibyo wamenya ku mutoza mushya w’Ikipe y’IgihuguCarlos Alós Ferrer yaboneye izuba mu Mujyi wa Tortosa muri Espagne ku wa 21 Nyakanga 1975. Nk’umutoza afite Im...

Bifuzaga ko nshyingirwa nkabyara/Hariho uwambwiye ngo Iyo upfa tukakuririra kuko nubu Urapfuye 26/12/2021

https://youtu.be/jb1SRdRFnU4

Bifuzaga ko nshyingirwa nkabyara/Hariho uwambwiye ngo Iyo upfa tukakuririra kuko nubu Urapfuye Soeur Immaculée Uwamariya.Bashakaga ko nshyingirwa nkagura umuryango nkabyaraHariho uwambwiye ngo iyo Upfa tukakurira ,kuko nubu Urapfuye.Noheli ni umunsi w'...

Dore Uko byari byifashe mubukwe Bwa Patient Bizimana, Abahanzi bahimbaza Imana Baje kumu ririmbira. 20/12/2021

https://youtu.be/_hHMjrlOm8c

Dore Uko byari byifashe mubukwe Bwa Patient Bizimana, Abahanzi bahimbaza Imana Baje kumu ririmbira. Abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana barimo Israel Mbonye, Gaby Kamanzi, James& Daniel, Papy Claver nabandi baririmbye mu bukwe bwa Patient Bizimana.

22/05/2021

Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka


Ikirunga cya Nyiragongo giherereye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyongeye kuruka nyuma y’aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu cyagaragaye cyaka umuriro.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu kirere cy’ahari iki kirunga mu Mujyi wa Goma hahindutse umutuku, hatangira gututumba umwotsi mwinshi cyane.

Photos from Uncommon RTV's post 09/05/2021

Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yegukanye agace ka munani ka Tour du Rwanda 2021 aba ari na we wegukana isiganwa ry’uyu mwaka ryabaga ku nshuro ya 13 kuva ribaye mpuzamahanga.

Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda kakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021, kahagurukiye i Rebero kuri Canal Olympia, aba ari naho gasorezwa nyuma yo guca Rwandex, Kanogo n’i Nyamirambo Kwa Mutwe inshuro eshatu ku ntera y’ibilometero 75,3.

Cristián Rodríguez Martin yaryegukanye akoresheje amasaha abiri, iminota itanu n’amasegonda atandatu mu gihe ku rutonde rusange yakoresheje amasaha 22, iminota 49 n’amasegonda 51, arusha amasegonda 17 umunya-Canada James Piccoli ukinira Israel Start-Up Nation.

Photos from Uncommon RTV's post 05/05/2021

Umugore wo muri Mali w’imyaka 25, yaraye abyaye abana icyenda, kimwe mu bintu by’imbonekarimwe mu buzima bw’abantu.

Halima Cissé w’imyaka 25 yabyaye ejo ku wa kabiri abakobwa batanu n’abahungu bane mu bitaro byo muri Maroc aho yari asanzwe arwarijwe, nk’uko bivugwa na Minisitiri w’Ubuzima muri Mali, Fanta Siby.

Yabyaye abo bana bose abanje kubagwa.

Ibipimo bya échographie yafashwe muri Mali no muri Maroc byerekanaga ko madamu Cissé yari kubyara abana barindwi, ibyuma bikaba bitarashoboye kubona abandi bana babiri.

Ejo ku wa kabiri, Muganga Siby yavuze ko aba bana na nyina "bameze neza". Ariko bazasubira mu rugo nyuma y’ibyumweru bitari bike.

Yashimiye cyane abaganga ba Mali na Maroc "berekanye ubuhanga budasanzwe maze uyu mubyeyi agashobora kwibaruka aba bana".

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko inda ya madamu Cissé yatangaje cyane icyo gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afrika n’abategetsi bacyo -byatumye igihe cyose hari akabazo aba bategetsi bahita bihutira kumujyana muri Maroc.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Maroc, Rachid Koudhari, yabwiye AFP ko atari yiteze ko hari umuntu ushobora kubyara abana benshi nk’abo mu gihugu

Photos from Uncommon RTV's post 05/05/2021

Davis D, Kevin Kade n’umusore bareganwa bitabye Urukiko

Kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021, Kevin Kade, Habimana Thierry na Davis D bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure n’ubufatanyacyaha, bitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, basaba ko urubanza rwabo rwasubikwa ku mpamvu zitandukanye.

Ubwo ababuranyi bageraga imbere y’Urukiko, Davis D ni we wenyine wari wunganiwe n’Umunyamategeko, mu gihe babiri basigaye bo umwunganizi wabo atigeze aboneka

23/12/2020

: Umukino wa AS Kigali na KCCA wa Confederation Cup 2nd round wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukuboza, ntabwo ukibaye. Nyuma y’uko KCCA izanye abakinnyi 15, batatu bakandura .

Want your public figure to be the top-listed Public Figure in Kabuga?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Videos (show all)

Category

Telephone

Website

Address


Kabuga
MWARIMUCITYPLZ