104.1 Power FM

Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from 104.1 Power FM, Public Figure, kicukiro, Kigali.

28/07/2022

Mwiriwe,njye mfite umutipe twari turimo gukundana twari tmaze amezi 4 tubana ariko ikibazo mfite nuko njye nari narishizemo ko ankunda tuzagumana akaramata none kuva namubwira ko nagarukirije amashyuri mu wagatatu secondery arimo kumbwira ngo mbe nsubiye iwacu ngo ninsoza kwiga secondary nzagaruke kandi mubyukuri njye mfite imyaka 20 kandi we ntiyandihira ntanamafr njye mfite niyo mpamvu ntarangije none ndi kwibaza ko hari undi wakabiri wifuza ko twabana atitaye kukuba ntararangije kwiga,mureke nisangire uyu wakbairi cyangwa?mungire inama

28/07/2022

Ese wakwemerera umugore/umugabo wawe gukora akazi kuri wowe ufata nkakataguhesha icyubahiro. urugero: nko gukina film z'irimo ibikorwa b'yurukozasoni. biramutse bimuha amafranga menshi kuburyo bibatunze mwembi kandi akaba nawe abikunda cyane, wamubuza cyangwa wamureka??

27/07/2022

Mwiriwe,njye rwose mfite akabazo pe....umugabo wanjye yarantaye ajya kubana na sister wanjye tuvukana kubabyeyi bombi narababaye bombi banseka none nyuma yukwezi kumwe gusa murumuna wanjye yaje ansanga murugo arira ngo mugire inama kuko umugabo ari umwana mubi amuhoza kunkoni za buri munsi...njye nari narabyihanganiye ntanumuntu wari ubizi ko yankubitaga mumyaka 4 yose twari tumaranye...nishimye ko yabonye urumukwiye ariko se mugire iyihe nama se?cyangwa nkomeze mwihorere akomeze yige isomo?

26/07/2022

Mwiriwe,njye mfite ikibazo,nakundanye numutipe ajya gukorera hanze ariko ansiga anteye inda,yaranyihakanye kuburyo tutongeye kuvugana kuva igihe namubwiriye ko ntwite ,ubu umwana yujuje imyaka 9....iyo myaka yose nabayeho nabi ariko nza guhura nundi mu papa wamfashije ubu umwana wanjye yagiye kwiga hanze none wa musore yaragarutse arimo guteza akavuyo ngo arashaka umwana we kandi atarigeze yifuza kumva ibijyannye nawe imyaka 9 yose..nne ndikwibaza ese muzane mumuhe cyangwa mwihorere?mungire inama

22/07/2022

Mwiriwe,njye ndifuza inama zanyu p*ee..nakundanye numukobwa ariko aza gufata umwanzuro wokujya kwiga hanze,ntitwabyuvikanyeho aza kugenda tutakivugana yaragiye njye nguma ikigali nikomereza nubuzima hashize hafi umwaka mpura na sister we dutangira kuganira bisanzwe ,niho havuye musaba ko twazasangira lunch dore ko yari yabonye akazi hafi naho nakoreraga...twarasangiye birangira dukundanye ariko yaba njye yaba sister ntanumwe wagize icyo abwira sister we kuko twumvaga nubundi bitari ngombwa,ubu ikibazo gihari nuko mfite gahunda yokumwambika impeta ariko ikibazo gihari nuko ngo ejo bundi uwo twahoze dukundana yarabajije uyu murumuna we (uwo dukundana) ngo nimba amperuka....ngo arifuza ko twazasubirana,mubyukuri ubu twembi byatuyobeye nimba twamubwira ko dukundana ataraza ....ese ubwo dukore iki koko?mutugire inama p*e

22/07/2022

umukobwa urangije amashuri yisumbuye, yifuza kuyakomereza mwishuri ryigisha umuziki mu mahanga. Mugihe papa we wumuherwe yifuza ko yiga icungamutungo maze akamusigira imitungo ye yose.

ese ari impano nubutunzi, wahitamo iki??

21/07/2022

Mwiriwe,njye nakundanye numutipe ariko muri 2020 tuza gutandukana njye nza gukundana nundi musore ariko nyuma nza kumenya ko ari abavandimwe none wawundi wambere nawe yaragarutse arimo kunsaba imbabazi ngo mwemerere dukundane none ndikwibaza nti,ese ngumane numwe cyangwa bose mbihorere?mungire inama p*eeee

20/07/2022

uramutse ubuze akazi kawe kandi ariko kaguhuzaga nincuti zawe cyane hagashira igihe kinini cyane nta kandi urabona. ese wakomeza kubaho ubuzima buhenze kuko aribwo warusanzwe ubamo cyangwa wabaho uko ubushobozi bwawe bungana ukabirengagiza bagenzi bawe babaho ubuzima buhenze ukaba ubirengagiza kuko mudahuje ubushobozi.

19/07/2022

Muraho,njye ndi umukobwa w'imyaka 20 nkaba narakundanye numutipe,uwo mutipe rero naraukundaga ariko njye sinigeze nshaka ko turyamana tutarabana,uwo musore yakomeje kunsaba ko turyamana nanjye nkomeza kubyanga burangira dutandukanye none ikibazo mfite nuko ubu hashize imyaka 2 kuva twarekana ariko kumwikuramo byarananiye kandi tutakiri kumwe,ndamukunda ariko ibyo yansabye sinabikora none mbigenze nte kuko naranakundanye nundi ariko nahise mureka kuko numvaga urukundo rwe nta cyanga?nkomeje gushira mbyumva

19/07/2022

aho gukundana n'umuntu ufite akazi gaciriritse no gukundana n'utagafite kuko agategereje wakunda nde????

18/07/2022

Muraho,njye mfite ikibazo...nakundanye numukobwa mukunda cayen dupanga kubana ariko ubwo hari hashize iminsi mice ngo tubane haje undi mutipe aramutwara rwose...none ikibazo mfite nuko kuva ubwo singishaka kubona umukobwa uwo ariwe wese p*ee....kandi mab numva nanjye nshaka kuza shaka umugore ariko ndikwibaza nzamushaka ntagishaka kumva abakobwa?mungire inama kuko narababajwe p*e

15/07/2022

ufite murumuna wawe na cherie wawe bose bize ibintu bimwe none ugiye gutanga akazi wagaha nde muraba babiri?
murumuna wawe nakabona azafasha mama wanyu urwaye.
cherie wawe nakabona azitegura neza ubukwe bwanyu muri gupanga.

14/07/2022

Umusore yatwye umukobwa inda none umukobwa arashaka ko umusore amushaka nyamara umusore we ashaka gufasha umugore n'umwana ariko hatabayemo kubana.

Gutera umukobwa inda bivuze guhita umushaka?

13/07/2022

umugabo cyangwa umugore wawe aramutse yemereye kubakira umukene inzu atakumenyesheje wabifata nk'igikorwa cy'urukundo cyangwa wabyamaganira kure?

12/07/2022

ubonye umugabo wawe ari gukorakora undi mugore wamubaza impamvu akakubwira ko biri mubituma abakiriya bishima bakagura cyane, wamwizera cyangwa wakwanzura ko aguca inyuma??

11/07/2022

Muraho, njye ndababaye p*ee.....ndi umukobwa w'imyaka 21 nkaba nita kaminuza...mama yashatse undi mugabo kera ansiga kwa papa none papa nawe agiye gushakana numukobwa winshuti yanjye magara...twakuranye yewe tunigana....ubu sinzi uko ngiye gutangira kwita inshuti yanjye mama nukuri,ubuse uwakigendera nanjye?

11/07/2022

uramutse ufite umukozi w'umukobwa mumaranye imyaka 5. rimwe yarwara ugiye kumusura ugasanga ni umukire cyane wamubaza impamvu yaje gukorera amafranga make kandi ntacyo abuze, akakubwira ko agukunda kandi ko muriyo myaka 5 yose ntakindi cyari cyaramuzanye kitari ukukuba hafi nkumuntu akunda kandi nyamara wowe ufite undi mukundana akandi munafite ubukwe vuba.

wakora iki? wajya kubana numukobwa umaze imyaka 5 akuri hafi kandi ntacyo abuze cyangwa wakomezanya nuwo musanganwe???

08/07/2022

Mwiriwe,njye ndi umusore nkaba narakundanye numukobwa mukwezi gushize twararyamanye none ubu aratwite ariko ikibazo mfite nuko njye ntakimukunda p*e namaze kubona undi kuko uwo nateye inda ntakimwiyumvamo...ese mbigenze nte koko?mungire inama

08/07/2022

umugore yatoraguye umwana kumuhanda amujyana iwe ngo amurere, amugejejeyo asanga umugabo we niwe papa w'umwana. none ubu ari kwibaza niba uyu mwana ari bumurere cyangwa ari butandukane n'umugabo we kubera kumuhisha ko yabyaye hanze.

Arere uyu mwana cyangwa abireke? tubwire Akore iki?

07/07/2022

umugabo wawe aramutse ari umujura😂, rimwe akajya kwiba kwa sebukwe ariwe papa wawe ntamwibe gusa ahubwo bikaviramo numusaza kujya mu bitaro😢. warega umugabo wawe ko ariwe wabikoze agafungwa cyangwa wamubikira ibanga🤪?

06/07/2022

umusore yarakaye cyane kuko ubwo yararwaye impyiko, amafaranga yose yo kumuvuza ari cherie we wayakoreraga mu mwuga wo kwicuruza.

none akore iki? atandukane na cherie we kandi yaramuvuje nubwo amafaranga yavaga ahantu habi??

05/07/2022

uri umu police none ufashe umugabo wawe atwaye yanyweye ariko akaba yabitewe nurupfu rwa mama we ndetse murako kanya akaba yaragiye no mu kiriyo cye.

ese wakwifungira umugabo wawe? cg wamubabarira

04/07/2022

Muraho,njye nakundanye numusore imyaka isaga 3 yose....tuzakubana bisanzwe ariko ngezeyo nahamaze icyumweru kimwe gusa kuko yari yarambeshye ko afite ibintu kumbe nsanga ntaninzu afite kandi yarai yarambwiye ko yubatse inzu...nahise mureka nditahira nubwo twakundanye imyaka 3...ubu hari hashize igihe none arimo kunsaba ko noneho ngo basi twasezerana mumategeko ariko tukabana,none ndikwibaza,ese mwemerer ntakintu yifitiye koko?mungire inama pe

04/07/2022

umuntu aramutse agusohokanye akakugurira ibyo ushaka byose, ukarya ukanywa ukizihirwa ariko wajya gutaha akakwima itike igutahana kandi ayifite wamushimira ko yakuguriye cyangwa wamugaya ko yakwimye itike.

01/07/2022

ndigushira numva pe....mfite mushuti wanjye,afite umukobwa bakundana ariko uwo mujyama yaje kumpuza nawe yagiye kumusura ,twaramenyanye gutyo nkazajya njya gusura cherie wiyo nshuti yanjye byarangiye ducitswe turaryamana yewe mutera inda,uwo mushuti wanjye ntabwo abizi ko inda ari iyanjye we aziko ari iye.....ikibazo ubu ndikwibaza ese nzabivuge?cyangwa nkomeze mbike ibanga?ese ko nkunda abana ubwo ngiye kubihorere banderere?mungire inama kuko ndimo ndashira numva p*ee

01/07/2022

Umugabo yasabye lift bageze imbere imodoka irapfa avamo ngo ashake indi lift. abasigaye bakanika imodoka yabo yaje gukira bakomeza urugendo, bageze imbere bahura n'a wa muntu wabasabye lift kare.

ese bayimuhe kandi yabasize mu bibazo akigendera? bayimwimire iki se kandi imodoka yapfuye itari iye?

30/06/2022

Muraho,njye ndi umugabo nkaba narakundanye numukobwa tuza kubana tumaranye imyaka 4 tubana mumwaka wa 5ubu tugiye kuzuza imyaka 4 kuva twabana ariko mwabantu umugore wanjye asigaye ansuzugura sinzi nimba anankunda p*e...ejo bundi yatrivumbuye arahukana ngo nuko nnemeye nkahereza mama wanjye ifumbire ngo ajye guhinga....imyaka yose tumaze ntamwana turabyarana kandi njye mfite uwo nari narabyaye mbere yuko tubana,njye sinigeze mwanga kuba we atarampa umwana ariko we afite agasuzuguro ndikwibaza nimba akinkunda p*e..ese ubwo nzajye kumugarura?

30/06/2022

Ese iyo bavuze ngo uwavutse niwe ugura wumva iki? ubundi se niko bigomba kugenda koko?

uyu musore niko byamugendekeye aho yatumiye abacuti be kw'isabukuru ye y'amavuko akabagurira bakarya bakanywa nyuma amafaranga yari yateganyije amushiranye abacuti be bamubwira ko ibisigaye bari bubyishyure ariko ikirori kigakomeza. bukeye abishyuje bamubwira ko ntamafaranga bakwishyura kandi bari batumiwe.

Bigende bite?

28/06/2022

Muraho,njye ndi umukobwa nkaba maze umwaka wose nkundana numusore,ndamukunda p*ee ariko ntashaka ko abantu babimenya ko dukundana,yewe aba abihishya abantu bose ahantu hose kandi njye mba nshaka ko babimenya bose....ubuse arankunda kweri?mureke nishakire undi cyangwa?

27/06/2022

Ese uramutse ugiye kubana n'umuntu ugasanga afite umwana ariko ugasanga yabyaranye n'umunyamahanga (bivuze ko yabyaye metisi) ukemera kumwita uwawe ariko ukabura uko umusobanura kuko mudahuje uruhu wakora iki?

ese wakwemera kumugumana mugihe imiryango itamushaka? cyangwa wamureka ugashaka undi?

Want your public figure to be the top-listed Public Figure in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Website

Address


Kicukiro
Kigali
250
Other Public Figures in Kigali (show all)
Amon Munyaneza Amon Munyaneza
Kigali
Kigali

Empowering people to lead fulfilling, enriching and meaningful lives.

ARIEL WAYZ ARIEL WAYZ
Ariel Ways
Kigali

Nymgbo Yves Clinton Nymgbo Yves Clinton
Nyamirambo
Kigali, ACTIVE55

Criss Criss
Gg
Kigali

Gloire Mufungizi Gloire Mufungizi
Goma
Kigali

I’m a full stack software developer

Rutahizamu Jimmy Rutahizamu Jimmy
Kigali

Rwanda,Kigali

Iradukunda radu Iradukunda radu
Kigali, KIGALI

Na irakoze jran

Muravumba Muravumba
Kaburembo
Kigali, 0789291325

0732364502

Kabera sasha .RW Kabera sasha .RW
Kigali

EDUCATION

IMANA Iracyariho IMANA Iracyariho
Kacyiru
Kigali

@Urakwiriye-Gushimwa-Mana-yacu None-kugeza-iteka-ryose_Amen!!!!!

Ben-Hector Ndele Ben-Hector Ndele
Kigali

Étudiant en Finance au Rwanda �, Porte-parole de l'Association G.C.R �, GABONAIS ��, passio