Kigali Plus

Endless possibilities.

23/11/2023

Umukinnyi wa filime, Jamie Foxx arashinjwa ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko yakoze muri Kanama 2015 i Manhattan mu mujyi wa New York.

Ni ikirego cyashyikirizwe urukiko rwisumbuye rwa New York. Umugore ushinja Jamie Foxx avuga ko yamuhohoteye ubwo bari mu kabari kitwa Catch NYC & Roof amukurura amujyana mu mwijima ahantu hatari abantu benshi.

Uyu mugore yemeza ko ibyabereye aho hantu byamuteye ihungabana rikomeye.

Uyu mugore wahawe amazina ya Jane Doe mu mpapuro z’urukiko yanareze nyiri aka kabari Mark Birnbaum amushinja kumutererana ntamutabare igihe ibyo yakorewe byabaga.

Axl Rose

Axl Rose umwe mu baririmbyi b’imbere mu itsinda Guns N’ Roses ryamamaye mu njyana ya Rock yarezwe ibyaha byo gufata ku ngufu umunyamideli Sheila Kennedy mu 1989.

Iki cyaha bivugwa ko cyabereye muri imwe muri hoteli zo mu mujyi wa New York aba bombi bari bamaze guhurira mu kabyiniro.

Sheila Kennedy kuri ubu ufite imyaka 61 avuga ko Axl Rose yakoresheje imbaraga yari afite nk’icyamamare mu kuburizamo ibirego byari byaratanzwe mbere.

Sheila Kennedy watanze ikirego cye ku wa 22 Ugushyingo 2023 mu rukiko rwisumbuye rwa New York avuga ko icyaha yakorewe ubwo yari afite imyaka 27 cyamuteye ihahamuka ryatumye atakaza akazi yari afite mu bijyanye no kumurika imideli.

Sébastien Cauet

Umunyamakuru ukomeye mu Bufaransa Sébastien Cauet na we akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 15.

Ni icyaha ashinjwa n’uwitwa Julie kuri ubu ufite imyaka 25.

Uyu mukobwa yambwiye BFMTV ko Sébastien yamubwiye kuryamana na we aribyo bizamufasha kwinjira mu itangazamakuru undi akamuhakanira kugeza amufashe ku ngufu.

Mu buhamya yatanze yavuze ko ibyo yakorewe byamuteye ihungabana ku buryo yashatse kwiyahura inshuro nyinshi ndetse ubu ari ku miti imufasha gusinzira.

Ku wa 22 Ugushyingo 2023 ikigo NRJ Group cyabaye gihagaritse uyu munyamakuru.

Sébastien Cauet ahakana iki kirego avuga ko ari ikinyoma kigamije kumusebya ndetse afite ibimenyetso bihagije bimushinjura.

Photos from Kigali Plus's post 22/11/2023

YAGO ageze kure imyiteguro y'igitaramo kimurika album yise “Suwejo” y’indirimbo 13 giteganyijwe tariki 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali.

Photos from Kigali Plus's post 22/11/2023

🚨 The dialogue between Messi and Rodrygo, reports



🇧🇷 Rodrygo to Messi after Argentine team came out from the locker room: “You cowards.”

🇦🇷 Leo Messi: “We are the world champions, why are we cowards? Look at your mouth.”

22/11/2023

Bruce Melody yatangaje ko yishimiye gutaramana numuhanzi ukomeye wo muri USA bakoranye indirimbo funga macho funga macho version ya II
''Ya ya yaaaaa! Excited to join my brother

at

in DALLAS and MIAMI for live performances of When She’s Around (Funga Macho)🔥😎''

22/11/2023

Umuziki w’u Rwanda wamaze kunguka injyana nshya ‘Indanga style’ yahimbwe na Pastor P, umwe mu bahanga mu gukora no gutunganya indirimbo z’abahanzi mu Rwanda.
source: igihe.com

22/11/2023

Umugore wa Twahirwa Séraphin uburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, yateje umwiryane kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023.

Uyu mugore w’imyaka 53 y’amavuko yahawe umwanya ngo atange ubuhamya. Yabanje gusobanurira imbere y’abacamanza isano afitanye na Twahirwa, ati: "Twahirwa Séraphin ni umugabo wanjye, twashakanye byemewe n’amategeko, dufitanye n’abana."
Yasobanuye ko amaze igihe kinini atabana na Twahirwa kandi ko baheruka kuvugana ku murongo wa telefone kera ku buryo atakwibuka imyaka ishize. Mu bana batatu babyaranye ngo abana n’umwe, abandi ntabwo azi aho baherereye.

Ubwo Perezidante w’urukiko yamubazaga amakuru arambuye ku ibura ry’abana be babiri, yavuze ko yayatangira mu muhezo. Ati: "Ibyo bibazo byerekeranye n’abana banjye sinshaka kubisubiza. Nakwifuza ko bibera mu mwihererero."
Uyu mutangabuhamya wari mu bwoko bw’Abatutsi yabajijwe uko yahuye na Twahirwa, asubiza ati: "Nabaga kwa mukuru wanjye i Kigali, turahura, turakundana, twemeranya kubana, tujyana iwacu. Kugeza aho ngaho nta bindi ndi buvuge. Ibindi ndabivugira mu muhezo."

Perezidante w’urukiko yumvise bwangu icyifuzo cy’umugore wa Twahirwa, ashyira iburanisha mu muhezo, abanyamakuru barukurikira, abaregera indishyi n’abandi badafite aho bahurira n’urubanza barasohoka.
Nyuma y’igihe gikabakaba amasaha abiri, abari basohowe basubiye mu rukiko, basanga umugore wa Twahirwa arira, yongera gusaba ko ku bw’impamvu z’umutekano we ndetse n’isano afitanye n’uregwa, urubanza rwakomereza mu muhezo. Ati: "Aba bantu bari hano dukomoka mu gihugu kimwe kandi bamwe dufitanye amasano."

Uruhande rwunganira abaregera indishyi rwanze ko iburanisha rikomereza mu muhezo, rusobanura ko rwavumbuye amakuru y’uko Twahirwa yahamagaye uyu mugore kenshi, amushyiraho igitutu ngo azabeshye abakora iperereza ku byaha akurikiranweho. Rwahamije ko bombi bavuganye kuri telefone no kuri WhatsApp inshuro 1057, kandi ngo hari ubwo bavuganaga kuri telefone iminota irenga 30, hari n’aho ngo yamubujije guhishurira inzego z’ubutabera ko bavugana.
Ibyo abunganira abaregera indishyi bavuze byababaje Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa na Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre na we uburanira muri uru rubanza. Me Flamme yabwiye Perezidante w’urukiko ko atari bwemere ko uyu mutangabuhamya akomeza kuvugwaho aya magambo, impande zombi zitangira gutongana, iburanisha riganzwa n’akavuyo.
Perezidante w’urukiko yasabye Me Flamme gutuza, amubwira ko ijambo ari iry’abunganira abaregera indishyi, mu gihe bari bakomeje kuvuga, uyu munyamategeko wa Basabose yabarogoye, agira ati: "Sinemera ko uwo duhanganye avuga ibintu bidatuma dukomeza." Byabaye ngombwa ko iburanisha risubikwa.
Nyuma y’iminota ibarirwa muri 30, iburanisha ryasubukuwe, Perezidante aha umwanya uruhande rwunganira abaregera indishyi ngo rukomeze rusobanure iby’iri tumanaho rya Twahirwa n’umugore we, rusobanura ko ryabayeho tariki ya 25 Ugushyingo 2019, uregwa asaba umugore kumuha nimero za telefone z’abamukoraho iperereza, amuha iy’umwe muri bo.

Uru ruhande rushingiye ku iperereza ryakozwe mu 2020, rwavuze kandi ko tariki ya 6 Ukuboza 2019, Twahirwa yongeye guhamagara umugore we, amusaba kujya ku ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, HCR, akaribwira ko hari abantu bamuhamagara, bashobora kumugirira nabi n’abana be.
Abunganira abaregera indishyi bagaragarije urukiko ko hari impungenge ko Twahirwa yaba yarateye ubwoba umugore we ku buryo byagira ingaruka ku buhamya yatanga, baboneraho gusaba urukiko kureba muri telefone y’uregwa kugira rumenye niba mbere y’uko aza gutanga ubuhamya kuri uyu wa 22 Ugushyingo, batabanje kuvugana.

Uyu mutangabuhamya yahise abwira Perezidante w’urukiko ko yamuha ikiruhuko kubera ko atameze neza, abashinzwe kurinda abatangabuhamya bamutwara bamurandase. Me Flamme abibonye, yahise agira ati: "Ibiri kubera hano birakomeye cyane kandi byakemuka neza. Mwibaze igihe amaze yicaye hano, yashaka kujya ku bwiherero abapolisi bakamuherekeza kandi yaje gutanga ubuhamya ku byo umugabo we aregwa."
Urukiko rwahaye umugore wa Twahirwa ikiruhuko cy’iminota 30 kugira ngo yitabweho, agaruke atange ubuhamya ameze neza. Ubwo yagarukaga akerewe, Me Lurquin yamusabiye ikindi kiruhuko, akazasubira mu rukiko kuri uyu wa 23 Ugushyingo, kandi ko akarindwa kuba yahungabanywa n’abatangabuhamya bagenzi be baturutse mu Rwanda. Me Flamme yongeye gusaba ko ubuhamya bwe bwazumvwa mu muhezo.

Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza nk’uko Me Lurquin yabisabye, rurwimurira kuri uyu wa 23 Ugushyingo. Hazakomeza kumvwa ubuhamya bw’umugore wa Twahirwa ariko ntirwamenyesheje abitabiriye niba buzakomeza kumvwa mu muhezo cyangwa mu ruhame.

Musaza w’uyu mugore (wo kwa se wabo) aherutse gutanga ubuhamya muri uru rubanza tariki ya 15 Ugushyingo 2023, asobanura ko we (uyu mugore) na Twahirwa batabanye neza kuko mbere y’uko basezerana imbere y’amategeko, ‘yamuteruye’ akiri umwana, kandi ngo mbere no mu gihe cya jenoside yasambanyirizaga Abatutsi mu rugo rwabo. Ibi na we ubwe yigeze kubivugira mu ibazwa.
Yagize ati: "Yambwiye ko nyuma yo kubana na Twahirwa, batabanaga neza, ko hari abakobwa yajyaga azana mu rugo, akabafata ku ngufu abireba. Yarabimbwiye, akambwira na menace ahura na zo kuko hari abo mu muryango we bagiye mu Nkotanyi."
Me Lurquin yahishuye ko mu byo uyu mugore yavugiye mu muhezo kuri uyu wa 22 Ugushyingo ari uko ngo "Twahirwa atigeze amuterura" cyangwa amugire umugore ku ngufu. Ati: "Ibi rero bihabanye rero n’ibyo yavugaga ubwo yabazwaga mbere."

Twahirwa yabaye Perezida w’Interahamwe muri segiteri Karambo (ubu ni mu Gatenga). Ubushinjacyaha buvuga ko yatanze amabwiriza yo kwica, gusahura no gukorera urugomo Abatutsi muri Kigali. Ibyaha aregwa ntabyemera.

22/11/2023

Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, White House, byatangaje ko u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo, byiyemeje guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati yabyo.

Ibi byabitangaje kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023 nyuma y’uruzinduko ushinzwe ubutasi ku rwego rw’igihugu, Avril Haines, yagiriye muri ibi bihugu byombi guhera tariki ya 19 kugeza ku ya 20 Ugushyingo.

Muri uru ruzinduko, Haines yari kumwe n’itsinda ry’abandi bayobozi bo muri USA bafite aho bahurira na politiki yayo muri Afurika. Bahuye na Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi, bemera guhosha uyu mwuka mu burasirazuba bwa RDC.
Ibiro bya Perezida w’u Rwanda na byo byemeje inkuru y’uruzinduko rwa Haines n’itsinda ayoboye n’icyo rwagezeho. Biti : «Ku Cyumweru Perezida Kagame yahuye na Avril Haines ushinzwe ubutasi ku rwego rw’igihugu muri U.S n’itsinda yari ayoboye. Bagiranye ibiganiro byubaka ku buryo bwo guhosha umwuka mubi no kurandura imizi y’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.»

White House yatangaje ko Perezida Kagame na Tshisekedi, bashingiye ku mateka maremare y’intambara zibera mu karere, bemeye gushyiraho ingamba zihariye zigabanya umwuka mubi uriho, zikemura ibyahungabanya umutekano w’ibihugu byombi, kandi zigashingira ku byemezo byafatiwe i Luanda na Nairobi.
USA yatangaje ko ishyigikiye icyemezo aba bakuru b’ibihugu bafashe kandi ngo iteganya kugenzura uburyo izi ngamba zizaba zubahirizwa ku mpande zombi, kandi ngo ikazatanga ubufasha mu rwego rwa dipolomasi n’ubutasi kugira ngo umutekano w’Abanyekongo n’Abanyarwanda ubungabungwe.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho Umuryango w’Abibumbye uburiye ibi bihugu ko nibidashaka uburyo byakemura ibibazo bifitanye, bishobora kuzajya mu ntambara yeruye. RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, u Rwanda rugashinja RDC gufasha FDLR.

22/11/2023

Taylor Swift in 2023 Billboard Music Awards
Stay on KigaliPlus for More

22/11/2023

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula yasinye amasezerano n’Umuyobozi w’Ingabo za Loni ziri mu Butumwa bwo Kugarura Amahoro muri RDC, MONUSCO, agena ko izi ngabo ziva muri iki gihugu.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo 2023.

Minisitiri Christophe Lutundula yabwiye Televiziyo y’Igihugu ko iki gikorwa gishyira iherezo ku mikoranire itaratanze umusaruro ngo ishyire iherezo ku ntambara zabaye karande cyangwa ngo igarure amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu mbwirwaruhame yatangiye mu Nama y’Inteko Rusange ya Loni muri Nzeri 2023, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yasabye ko ingabo zirenga ibihumbi 15 za Loni zikwiye kuva mu gihugu cye byihuse.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umukuru w’Igihugu yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko gahunda yo guhagarika misiyo y’ingabo za Loni muri RDC ikwiye gukomeza.

Nubwo nta tariki yatanzwe y’igihe iyi gahunda izashyirirwa mu bikorwa, abakurikiranira hafi politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bagaragaza ko ishobora kubanza gutegereza amatora.

Tshisekedi ari mu bakandida biyamamariza manda ya kabiri mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2023.

Mu gihe iki gihugu cyiteguye amatora, intambara zikomeje kugishegesha by’umwihariko mu Burasirazuba bwacyo.

Perezida Tshisekedi ubwo yatangiraga ibikorwa bye byo kwiyamamaza yongeye kumvikana ashyira u Rwanda mu majwi ko ari rwo ruhungabanya umutekano w’igihugu cye.

Mu bihe bitandukanye, RDC yashinje u Rwanda gutera inkunga Umutwe wa M23. Ni ibirego u Rwanda rudahwema guhakana, na rwo rugashinja iki gihugu kwifatanya na FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanye-Congo bagaragaje ko nta ngabo zihari zibarindira umutekano ndetse mu bihe bishize bigaragambije basaba ko ingabo za Monusco ziva muri iki gihugu.

Mu kwezi gushize, Guverinoma ya RDC yasabye Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ko ziva mu gihugu bitarenze Ukuboza kwa 2023, kuko zananiwe gutanga umusaruro.

Mu myaka irenga 25 MONUSCO imaze muri RDC, umusaruro w’izi ngabo ntiwigeze wishimirwa na busa kuko ingabo zigera ku 15000 zagarutsweho muri raporo zitandukanye.
5m

22/11/2023

Umugabo w’imyaka 50 wari utuye mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kumara igihe kinini asambanya umwana w’imyaka itandatu w’umuturanyi we.

Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023, mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari k’Isangano mu Murenge wa Ndego.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Kabandana Patrick, yabwiye IGIHE ko kugira ngo uyu mugabo atabwe muri yombi byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwana wavuze ko yamusambanyije kandi atari ubwa mbere.

Ati “Hari ababyeyi bari bagiye mu baturanyi kubasura, bagarutse basanga umwana wabo w’imyaka itandatu ari kurira anataka, bamubajije ababwira ko ari uwo mugabo baturanye wamusambanyije kandi ngo ntabwo bwari ubwa mbere abimukora.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko aba babyeyi bahise babimenyesha ubuyobozi nabwo buraza bufata wa mugabo, naho umwana ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma anahabwe ubufasha bw’ibanze.

Gitifu Kabandana yakomeje avuga ko basaba ababyeyi kumva ko bafite inshingano zo kurera abana babo neza, bakabakurikirana umunsi ku munsi, bakabaganiriza ku buryo ibintu byose byabaye ku mwana wabo baba babizi, yibukije kandi ko amategeko y’u Rwanda yiteguye guhana buri wese wagambirira gusambanya umwana.

Kuri ubu uyu mugabo w’imyaka 50 watawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego, mu gihe iperereza rigikomeje, umwana w’imyaka itandatu we yajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo akorerwe isuzuma, anahabwe ubutabazi bw’ibanze.

22/11/2023

Inzego z’ubuzima za Uganda zirimo gukora iperereza ku ndwara itaramenyekana imaze guhitana abantu 12 mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa mu Karere ka Kyotera gaherereye mu Majyepfo yo Hagati muri iki gihugu.
Abari gufatwa n’iyi ndwara bari kurwara uduheri ku mubiri tugenda twiyongera kandi dukura, bamwe muri bo bakabyimba amaguru, nyuma bikabaviramo gupfa.

Mu cyumweru gishize Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yakusanyije impagararizi z’umuntu waje guhitanwa n’iyi ndwara, wapfiriye mu bitaro byo muri Kyotera, ngo zisuzumwe, ariko ibyavuyemo ntibirashyirwa ahabona.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwatangaje ko hari abandi baturage bafatwa n’iyi ndwara bakajya kwivuza ku baganga gakondo, ntibagane ibitaro ndetse ko bigoye kubabuza kuko utapfa kumenya indwara yabibasiye iyo ari yo.

22/11/2023

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo batoye ko Ambasade ya Israel iherereye i Pretoria ifungwa, ndetse iki gihugu kigahagarika ubufatanye bwose mu bya dipolomasi cyari gifitanye n’Abanya-Israel.

Ishyaka rya African National Congress, ANC riri ku butegetsi rikaba rinafite abarihagarariye benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, ryakunze kunenga Israel mu ntambara ihanganyemo n’Umutwe wa Hamas wo muri Palestine bijyanye n’uko ngo yanze guhagarika imirwano ngo iyoboke inzira y’ibiganiro.
Ibi ni byo byatumye yemeza ko iyo ambasade ifungwa ndetse n’ubufatanye bwose buhuza ibihugu byombi bukaba buhagaritswe.

22/11/2023
Want your business to be the top-listed Advertising & Marketing Company in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Videos (show all)

Taylor Swift in 2023 Billboard Music Awards #BBMAsStay on KigaliPlus for More

Category

Telephone

Address

24R6+F55 KG 11 Avenue Ikaze House, 4th Floor Near Equity Bank Kisimenti
Kigali
0000
Other Media Agencies in Kigali (show all)
Impinga Media Impinga Media
Kigali

Inzira Inzira
Kigali

Latest business news on the entrepreneurial pathway

Rwandan Fixers Rwandan Fixers
KICUKIRO
Kigali, 1457KIGALI

We work with different people from Journalists, Filmmakers, and leisure travelers. We are your driv

ANTI DRUGS ANTI DRUGS
Nyarujyenge Kigali
Kigali

I’m Very Serious About No Alcohol, No Drugs. Life Is Too Beautiful. YTV Africa Rwanda

Grand Media ltd Grand Media ltd
KG1 Avenue, KG 4 Roundabout
Kigali

Grand Media ltd is a fast growing advertisin company operating in Rwanda and East Africa. We are passionate in partnering with companies to promote their products and services in a...

Illume Creative Studio Illume Creative Studio
1st Floor, 34 KN 41 Street
Kigali

a communications agency that creates the tools and strategies to help you tell your story.

Avivo Media Avivo Media
Muhima Opp. Okapi Hotel
Kigali

Avivo Media Home of Media Production

Inzu ya Dawidi Inzu ya Dawidi
Kigali

This is the Gospel social platform

Hapa Casting Center Hapa Casting Center
Kigali/Rwanda/Kicukiro
Kigali, <>

We are national casting center in Rwanda

Daily Scoop Channel Daily Scoop Channel
Kigali, Nyarugenge
Kigali

We are digital platform that provide you with timely and reliable news updates. - @dailyscoop24

Go Live TV Go Live TV
Kacyiru
Kigali

Like and Share

Umulisa Marketing Ltd Umulisa Marketing Ltd
Kigali City Tower
Kigali

Dufasha abayobozi b'amaduka mu Rwanda, kubona abakiriya bashya kuri facebook na google ku giciro git